25-05-2026

Ikigarasha JP Turayishimye yishuka ko hari Umunyarwanda uteze kubura ibitotsi kubera ubusutwa bwe!

0

Ikigarasha Jean Paul Turayishimye umaze igihe abundabunda muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yagaragaye ku muzindaro we wa YouTube yabuze icyo avuga maze ahitamo kwibasira RwandaAir, aka wa wundi ubura icyo atuka inka maze akibasira icebe ryayo.

Kujora, kugoreka no gusebya iterambere ritangarirwa n’amahanga u Rwanda rudasiba kugeraho ni byo bitunze ikigarasha Turayishimye aho abikora agamije kuneza abatifuriza ineza u Rwanda ubundi bakamuhemba kumuha icyo ashyira ku munwa.

Ni muri urwo rwego uyu mugabo uvuga ubujajwa maze ivata rikaza, yumvikanye avuga ko noneho RwandaAir “igiye guparika”, mu gihe nyama iyi sosiyete ikomeje kuba ubukombe binyuze mu kwagura aho ikorera; ibintu bituma igira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda.

Icyo ikigarasha Turayishimiye yirengagiza ni uko raporo ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (Fiscal Risk Statement) 2024/2025 yagaragaje ko amafaranga RwandAir yinjije mu 2023 yiyongereyeho 80% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

Ku rundi ruhande, ikigarasha Turayishimye ubusanzwe ntasiba kuramya ubutegetsi bwa Tshisekedi n’ubwa Ndayishimiye kubera bahuje inzozi badateze gukabya zo gutera u Rwanda maze bagakuraho ubuyobozi burangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Aho kwibasira RwandAir ikomeje kuba ubukombe, uyu bangamwabo Turayishimye yakabaye azirikana ko Tshisekedi na Ndayishimiye afata nk’icyitegerezo bategeka ibihugu bitagira sosiye y’ubwikorezi, ubundi agasobanurira abamukurikira impamvu!

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading