#Kwibuka31: Inshamake y’ibyaranze tariki ya 29 Gicurasi 1994
Umunsi nk’uyu, tariki ya 29 Gicurasi 1994, ingabo za FPR Inkotanyi zakomeje urugamba ariko zigenda zifata uduce tunyuranye tw’igihugu zinarokora Abatutsi bicwaga.
Uwo munsi kandi nibwo izi ngabo zafashe umujyi wa Nyanza wahoze muri Perefegitura ya Butare.
Inkotanyi zakomeje kugenda zirokora abantu ahantu hatandukanye bari bihishe ari na ko zikomeza gusatira Perefegitura ya Gitarama.
Ku rundi ruhande, uwo munsi abanyeshuri mu mu Ishuri ry’ubuhinzi, ubworozi n’ubuvuzi bw’amatungo rya EAV Kabutare barishwe.
Iryo shuri ryayoborwaga n’umuhungu wa Gitera watanze “amategeko 10 y’abahutu”.
Uko Inkotanyi zahashyaga umwanzi ni na ko benshi mu basirikare ba FAR bagendaga baziyoboka.
Twibuke twiyubaka.
Mukobwajana Linda