25-05-2026

Sendagara “Gen Neva” noneho ari koza mu bwonko abana bato, abapakiramo ingengabitekerezo y’uburozi

0

Hirya no hino mu Burundi, ababyeyi baratabariza abana babo bakomeje kugirwa ibikoresho by’ishyaka CNDD-FDD rya Ndayishimiye Evariste uzwi nka Sendagara cyangwa Gen Neva mu bikorwa byo gukwirakwiza ingengabitekerezo yaryo ishingiye ku rwango n’ivanguramoko.

Ni igikorwa Ndayishimiye na CNDD-FDD ye bahurizamo abana kuva ku myaka ibiri kuzamura maze bagapakirwamo ibitekerezo by’uburozi by’iri shyaka, aba bana iri shyaka ryabahaye izina ry’ibiswi by’inkona, izina Abarundi bemeza ko ritesha agaciro abo bana.

Aba bana bozwa mu bwonko baje bakurukira urubyiruko rwegamiye kuri CNDD FDD ruzwi nk’imbonerakure, rwitwara neza nk’uko interahamwe zo mu Rwanda zitwaraga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Soma kandi: “Imyiteguro y’amatora” ikomeje kwambika ubusa Perezida Ndayishimiye

Uretse kuba aba bana bakoreshwa bucakara muri ibi bikorwa byo kwamamaza Ndayishimiye na CNDD-FDD dore ko ababyeyi babo bahatirwa kubatanga ku ngufu, abarundi muri rusange barinubira igitugu n’iterabwoba bashyirwaho n’imbonerakure zifatanyije n’inzego z’umutekano kugira ngo bitabire ibyo bikorwa bikomeje kuzenguruka igihugu.

Biraro Erneste

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading