Amerika yataye muri yombi interahamwe kabombo yabeshyaga ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Inzego zishinzwe umutekano zifatanyije n’izishinzwe ubucamanza muri Ohio, imwe muri Leta zigize Leta zunze Ubumwe za Amerika, zataye muri yombi Vincent Nzigiyimfura wiyitaga ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi mu by’ukuri yaragize uruhare rukomeye mu kwica Abatutsi mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyanza.
Nzigiyimfura w’imyaka 65 yari yarahinduye amazina maze yiyita Vincent Mfura, yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Kamena 2025, nyuma y’iperereza yakorwagaho kuva yakwinjira muri Amerika mu mwaka wa 2009.
Uyu mujenosideri yageze muri Amerika avuye mu nkambi zo muri Malawi yari amazemo igihe kuva yatoroka ubutabera bw’u Rwanda bwari bumukurikiranyeho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nk’uko bigaragara mu mpapuro MY250TV yabonye zitegeka ifatwa n’ifungwa rya Nzigiyimfura, akigera muri Amerika yabwiye inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka ko yahunze u Rwanda mu 1994 kubera ko “Jenoside yamugizeho ingaruka”.
Ni mu gihe nyamara uyu muntu yishe urw’agashinyaguro ibumbi by’Abatutsi mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyanza by’umwihariko mu bice bya Gihisi, ubu ni mu Murenge wa Busasamana.
Amakuru atangwa n’abari batuye muri ibyo bice ndetse n’abaharokoye agaragaraza ko Nzigiyimfura wari umucuruzi ukomeye ndetse akaba yari afite n’ibagiro ry’inka, yatanze intwaro zakoreshwaga mu kwica Abatutsi.
Abazi uyu mujenosideri bahamya kandi ko hirya yo gutanga intwaro, yatanze n’imodoka yari atunze kugira ngo zifashe Interahamwe kugera mu bice bitandukanye bya Nyanza mu rwego rwo kwihutisha umugambi wo kurimbura Abatutsi, akaba kandi yaragiye ategeka izo nterahamwe guhiga no kwica buri mututsi zabaga zabonye.
Nzigiyimfura kandi yashyizeho za bariyere (barrière) zabaga zigamije kurobanura Abatutsi ngo bicwe, mu gushimangira ubugome ndengakamere bwe, uyu mujenosideri yacuze amanyaga yo kujya aho Abatutsi babaga bihishe noneho akajya ababeshya ko “ubwicanyi bwarangiye”, yarangiza akabashyira hamwe ubundi akabica.
Agaruka kw’ifatwa n’ifungwa ry’uyu mujenosideri, Jared Murphey, umugenzacyaha wari uyoboye ibyo bikorwa yashimangiye ko “nta muntu ushaka umunyabyaha [nka Nzigiyimfura] nk’umuturanyi we muri Leta zunze ubumwe za Amerika.”
Murphey yakomeje avuga ko ibyaha bya Jenoside Nzigiyimfura yakoze bigaragaza akababaro yateye Abatutsi. Ati: “Ihamagazwa n’ifungwa rye [Nzigiyimfura] ni intambwe itewe mu guha ubutabera abo bagizweho ingaruka.”
Ifungwa ry’uyu mujenosideri rije nyuma y’uko Leta zunze ubumwe za Amerika mu mezi atatu ashize zari zirukanye ku butabwa bwazo Ahmed Napoleon Mbonyunkiza na we wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, maze ahita yoherezwa mu Rwanda.
Mbere y’aho gato, Amerika yari yari yafatiye na none muri Leta ya Ohio umujenosideri Tabaro Nshimiyimana Eric, ndetse yohereza mu Rwanda umujenosideri Munyenyezi Béatrice ubu uri kuburanishwa ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu bigaragara amazi ntabwo akiri ya yandi muri Leta zunze ubumwe za Amerika, interahame n’abajenosideri bari barahabonye indaro baririwe ntibaraye!
Ubwanditsi