‘Sous-gabo’ Eric Niyongabo interahamwe zamwogeje mu bwonko ahinduka igishushungwe, gusa ntazatinda kubyicuza!
Eric Niyongabo – intore yatojwe ariko ku bw’inda ye nini yasumbye amaboko agahinduka igikoresho cy’interahamwe n’abajenosideri bihishe i Burayi, akomeje kwerura ko yahombeye u Rwanda rwamuhaye byose kuva mu bwana bwe.
Nk’urugero, aka gasore k’amafuti, mu mpera z’icyumweru kirangiye kagaragaye mu mihanga y’i Buruseli mu Bubiligi nk’agashyushyarugamba karangaje imbere interahamwe n’abajenosideri b’abasaza bo muri FDU-Inkingi mu myigaragambyo ngo igamije gufunguza umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza.
Ni nyuma y’uko Ingabie atawe muri yombi aho akurikiranyweho kugira uruhare mu gushaka guhirika ubuyobozi bw’u Rwanda, akaba aregwa mu rubanza rurimo abandi bantu icyenda.
Mu busanzwe ako gahungu gatuye mu gihugu cya Polonye, igihugu kagezemo kagiye kwiga ariko gahita gasamirwa hejuru n’ibigarasha ndetse n’interahamwe zihishe hirya no hino i Burayi maze izo nyangabirama ziragahindura mu gihe nyamara kahoze kazirwanya.
Mu binyoma aka kagarasha katangaje kavuze ko umuhezanguni Ingabire “niwe mugore ubutegetsi bw’u Rwanda butinya kurusha undi muntu wese”.
Gusa icyo ni ikinyoma cyambaye ubusa kuko nta na rimwe u Rwanda rwigeze rutinya uwo mugore w’umugome, icyo u Rwanda rureba si Ingabire nk’umuntu ku giti cye ahubwo rureba ibitekerezo bye byuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri yamwokamye.
Ibindi bitabapfu kabeshye ni uko “Ingabire yemerewe byose n’u Rwanda birimo ubutegetsi, uburinzi, ndetse n’ijuru ry’u Rwanda aho yarikuba icyo ashaka cyose uretse kuba Perezida”.
Ibyo binyoma ntakindi bigamije uretse kugira uyu muhezanguni igikomerezwa no kumuha agaciro adafite kugirango Interahamwe n’abajenosideri bereke ababakurikira buhumyi ko uwo bashyigikiye ari umuntu udasanzwe. Ingabire ni umunyarwanda usanzwe nk’abandi, ntabwo ari hejuru y’amategeko, ndetse ntacyo ari cyo.
Akagarasha nka Eric Niyongabo, interahamwe n’abanzi b’u Rwanda bose bakwiye kumenya ko uko batagatifuza umuhezanguni Ingabire kose, bitazigera bibuza ubutabera bw’u Rwanda gukora akazi kabwo bukanira Ingabire urumukwiye.
Mukobwajana Linda