Kirogorogo “Gen Neva” akomeje kumarira Abarundi ku icumu
Radio Public Afraine (RPA), kimwe mu bitangazamakuru byigenga byo mu Burundi, itangaza ko mu mezi atandatu ashize muri icyo gihugu habaruwe impfu z’abaturage 17 bishwe n’ubutegetsi bwa Ndayishimiye Abarundi bita Sendagara, Kirogorogo, Gen Neva n’andi mazina.
RPA igaragaza kandi ko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025, ubwo bwicanyi bwakorewe muri komini za Buganda na Rugombo, mu ntara ya Cibitoke, imibiri hafi ya yose ikaba yaragiye isangwa yajugunywe hafi y’umugezi wa Rusizi.
Muri Mata hishwe abandi bantu babiri muri komini Rugombo, umwana w’umuhungu w’imyaka 15 ndetse yicwa mu buryo bw’agashinyaguro ku buryo byateye ubwoba abaturiye agasozi yiciweho ka Rusiga.
Muri Werurwe ahitwa Cishemere abandi bantu 3 barishwe mu buryo bw’amayobera bicwa n’abashinzwe umutekano ndetse n’Imbonerakure, aba akaba ari urubyiruko rushamikiye ku ishyaka rya Ndayishimiye, CNDD FDD, aho rwitwara neza nk’uko interahamwe zo mu Rwanda zitwaraga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu kwezi kwa Gashyantare, hishwe abantu bagera kuri batatu uwitwa Salvator Ngendakumana w’imyaka 40 y’amavuko yicishwa inyundo n’Imbonerakure ku gasozi ka Gasenyi ni mu gihe muri komini ya Rugombo naho hishwe umwana.
Soma kandi: Imyaka itanu Kirogorogo “Gen Neva” amaze ku butegetsi ni igihombo Abarundi bazicuza iteka ryose
Muri macye, Abarundi bakwiye kumenya ko ‘ibuye rigaragaye riba ritacyishe isuka’, umwicanyi ruharwa Ndayishimiye nibatamuhagurukira ngo bamweguze ku butegetsi azabamarira ku icumu.
Ndayambaje Marc