10-06-2026

Ubushinjacyaha Bukuru bwaregeye dosiye y’ umuhezanguni Ingabire Victoire Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo

0

Ubushinjacyaha Bukuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Kamena 2025 bwaregeye dosiye y’ umuhezanguni wihebeye amacakubiri Ingabire Victoire Umuhoza Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kugirango aburanishwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku cyaha cyo gushaka guhirika ubuyobozi bw’u Rwanda.

Ubushinjacyaha bwagize buti “Nyuma yo kuyisuzuma, Ubushinjacyaha bwafashe icyemezo cyo kuregera Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kugirango aburanishwe ku ifungwa ry’agateganyo.”

Uyu mugore w’umugome yari yatawe muri yombi tariki ya 19 Kamena 2025 ku cyemezo cy’urukiko rukuru rwa Kigali nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye zituma Ingabire akekwaho kuba mu mugambi w’abantu icyenda barimo umunyamakuru Nsengimana Theoneste, bashinjwa kwitabira amahugurwa yo gukuraho ubutegetsi.

Kugeza ubu uyu muhezanguni akurikiranyweho ibyaha byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, kurwanya ububasha bw’amategeko n’icyo kwigaragambya cyangwa gukoresha inama mu buryo bunyuranij en‘amategeko.

Anakurikiranyweho kandi gukwiza amakuru Atari yo cyangwa icengezamatwara bigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga no gutangaza amakuru y’ibihuha.

Nyuma yo gufungurwa ku mbabazi z’Umukuru w’Igihugu yahawe mu mwaka 2018 ubwo yari afungiwe ibyaha birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu mugore ntiyigeze ahinduka kuko yakomeje umugambi we wo gucamo ibice Abanyarwanda by’umwihariko agamije gusubukura Jenoside no kubangisha ubuyobozi bitoreye.

Ingabire ntahandi akwiye kubarizwa hatari aho ari ubu,ari ho muri gereza kuko ari uburozi ku Banyarwanda.

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading