‘Apôtre’ Mbayahaga Isidore,ikimenyetso cyiza cy’ inda yasumbye indagu
Umupasiteri Mbayahaga Isidore, umutekamutwe wahoze mu ishyaka rya UPRONA, maze ubu akaba ari igikoresho cy’ubutegetsi bubi bwa Gen Neva akomeje kugaragara yibasira u Rwanda ari nako atagatifuza ubutegetsi bwa CNDD-FDD.
Iki kirumirahabiri cyaruswe n’ inda ubusanzwe cyiyobora itorero Hunga Icaha Ministry.Ndetse ni kenshi cyagaragaweho ubutekamutwe bushukana. Nyuma y’uko Ndayishimiye afashe ubutegetsi, Mbayahaga wasumbwe n’ inda yahisemo kwirengangiza amabi CNDD-FDD ikorera Abarundi maze ayibera umuzindaro.
Intego nyamukuru ya Mbayahaga yahindutse ukwibasira uwo ari we wese ugaragaje ikibi gikorwa n’ubwo butegetsi ndetse no kwibasira ubuyobozi bw’u Rwanda, ibi akaba abikora mu rwego rwo gucinya inkoro kuba DD bahaza inda ye. Anabyuririraho agamije kurangaza Abarundi boretswe n’ ibibazo by’ uruhuri bitewe na Neva ndetse na CNDD-FDD ye.
Nubwo “Apôtre” Mbayahaga Isidore agitinyuka kwiyita umukozi w’Imana ariko bimaze kugaragara ko ari igikoresho cya “Gen” Neva.
Mbayahaga ni ikirura cyiyambitse uruhu rw’intama, ntamuntu uyobewe ko ari igisambo cy’ingufu cyiyemeje kubaho gitunzwe no kuba nyiramubande w’ubutegetsi bubi bw’inkoramaraso “Gen” Neva bwica Abarundi b’inzirakarengane, abatishwe nabi nabo bakicwa n’inzara cyangwa bagahozwa ku nkeke n’abambari b’ubwo butegetsi.
Iyaba Mbayahaga yari umukozi w’ Imana by’ukuri yakazirikanye Abarundi bababaye, batotezwa bitewe n’ubutegetsi bubi bwa Neva maze akitandukanya nabwo aho kubukorera.
Ndayambaje Marc