25-05-2026

Ibiyobyabwenge bikomeje gutuma Noble Marara yigira impuguke muri politike kandi ari inijiji iyoboye izindi!

0

Ikigarasha Noble Marara umaze igihe yihishahisha mu Bwongereza nyuma yo kugomera u Rwanda, akaba yarabaswe n’ibiyobyabwenge, akomeje guhabwa urw’amenyo ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo asinda ubundi akigira impuguke muri politike mu gihe nyamara ari inkandagirabitabo idafite icyo izi.

Kuri iyi nshuro uyu munywarumogi yakamejeje aho yigize “umusesenguzi” w’ibebera mu Karere k’Ibiyaga bigari bya Afurika, aho by’umwihariko ari gukwiza amatwara y’ubutegetsi bwa Tshisekedi bwiyemeje kwegeka k’u Rwanda ibibazo byose bwateje Abanye-Congo n’akarere muri rusange.

Ni nyuma y’uko u Rwanda na Congo bishyize umukono ku masezerano y’amahoro, inkuru itarashimishije abigize abanzi b’u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.

Uko kwigira intyoza, Marara yabigaragarije ku mbuga nkoranyambaga aho mu isoni nke yihandagaje avuga ko “Congo yagize ubutwari gusinya amasezerano kandi ariyo irengana” yongera ko “FPR-Inkotanyi gusinya ariya masezerano ari ugusinya urupfu”.

Ubwo “busesenguzi”bwose bwa Marara ni ibitabapfu kuko iki kigarasha ntabwo kirusha ubwenge ibihugu byombi byemeye gutera intambwe mu gushaka amahoro muri Congo.

Nta n’ubwo arusha ubwenge umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, wari uyoboye uwo muhango wo gusinya amasezerano hagati y’ibihugu byombi, ndetse na Perezida wa Leta zunze ubumwe z’America Donald Trump wafashe akanya agahura n’impande zombi.

Abo bose ni abantu bafite ubunararibonye mu bijyanye na dipolomasi batari nk’ikigarasha Noble Marara warenzwe n’ibiyobyabwenge ku buryo n’ubwonko bwe butagikora neza, buvuga ubusutwa gusa kuko nta kindi yashobora.

Soma kandi:Ipfunwe n’ikimwaro kuri Noble Marara nyumayo kubona ko ahora acurangira abahetsi!

Abazi Marara neza bavuga ko buri gihe iyo amaze kunywa ibyo biyobyabwenge bye yibwira ko politiki y’u Rwanda n’akarere ari ibintu bye bityo ayizi kurusha abandi bantu kandi mu by’ukuri ibyo avuga abikoreshwa n’ibyo aba amaze kunywa ubundi bigasigasirwa n’urwango asanzwe afitiye u Rwanda.

Marara akwiye kumenya ko nta munyarwanda cyangwa uwari we wese witaye ku busesenguzi bwe budashinga ngo bubyine bugamije kuyobya abantu no kubereka ibidahari.

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading