Imijugujugu ibyihebe byo mu mutwe w’iterabwoba wa RNC bikomeje gutera ubumwe bw’Abanyarwanda ntacyo izafata, birarushywa n’ubusa!
Kuri iki cyumweru tarikiya 13 Nyakanga 2025, ku muyoboro rutwitsi w’umutwe w’iterabwoba wa RNC, bamwe mu bayobozi bawo babeshye ko leta y’u Rwanda ifite umugambi wo gutsemba abo mu bwoko bw’abahutu.Gusa ibi ni ibinyoma bidashinga aba bahezanguni bahimbye bitewe n’imitekerereze yabo ishingiye ku ivanguramoko yabasabitse.
Icyo kiganiro kidashinga cyayobowe n’umumotsi w’uwo mutwe w’iterabwoba ari we Ndayizeye Serge aho yateraga akikirizwa n’ibyihebe bigize komite nshingwabikorwa ya RNC ari byo umuhuzabikorwa wayo Hakizimana Emmanuel,abamwungirije ari bo Mugoragoze Marie Rose na Ally Abdulkarim ndetse na Mutabazi Etienne,umunyamabanga mukuru wayo.Aba kandi bagoretse imbwirwaruhame zagiye zivugwa n’abayobozi b’u Rwanda barimo Senateri Dusingizemungu Jean Pierre, Rtd Gen Kabarebe James n’abandi batandukanye bashaka kuzihuza n’ imvugo zabo zihembera amacakubiri.
Mu bigaragara, aba bahezanguni bihebeye iterabwoba no kubiba urwango mu Banyarwanda bafite ikimwaro cyo kuba barananiwe gukorana na leta y’u Rwanda irangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Kagame Paul wiyemeje kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda,ndetse ubu umusaruro w’ubwo bumwe ukaba wigaragaza.
Kuba umutwe w’iterabwoba wa RNC ushishikajwe no guhimbahimba ibinyoma bififitse,bidafite ikintu na kimwe bishingiyeho ukabeshya ko ubumwe bw’Abanyarwanda bwasenyutse ni ibigaragaza ko ibi byihebe byataye umutwe.Ubushakashatsi bwimbitse bwakozwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere Mboneragihugu muri 2024 bugaragaza ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge cyazamutse kikagera ku ijanisha rya 12.4 kuva mu mwaka w’2014.
Gutera imijugujugu ubumwe bw’Abanyarwanda bikorwa n’ibi byihebe hagamijwe kubiba urwicyekwe mu Banyarwanda ntacyo biteze gufata kuko Abanyarwanda ubwabo banyuzwe no kubaho babanye mu mahoro.
Ndayambaje Marc