14 Nyakanga 1994: Umunsi urugamba rwo kubohora igihugu rwanditse amateka akomeye
Umunsi nk’uyu, tarikiya 14 Nyakanga 1994, ingabo za FPR-Inkotanyi zanditse amateka akomeye mu rugamba zari ziyoboye rwo kubohora igihugu kuko uyu munsi wabaye imbarutso yo kwibohora gusesuye. Kuri uno munsi, ingabo za FPR zabohoye iyahoze ari perefegitura ya Ruhengeri, nk’agace kavukagamo ibikomerezwa bigenzi bya Habyarimana, abasirikare be n’abanyapolitike, bigereranywa nko gukubitira umugabo mu rugo rwe.
Ubundi muri Ruhengeri hari aha mbere mu hakomokaga abategetsi benshi b’u Rwanda bo muri Leta yagejeje u Rwanda mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi ariyo y’abicanyi. Hakaba ari naho hari hubatse gereza yafungirwagamo abitwaga ibyitso batavugaga rumwe n’ubutegetsi.
Rtd Gen James Kabarebe yigeze kuvuga ko byari nko gukubitira umugabo mu rugo rwe kubera ko Habyarimana we n’abari bagize Guverenoma ye n’abasirikare bakuru bose bakomokaga muri Ruhengeri ndetse no muri Gisenyi.
Nyuma y’uko ingabo za FPR-Inkotanyi zibohoye iyahoze ari perefegitura ya Ruhengeri, zakomereje urugamba ku kubohora iyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.
Mukobwajana Linda