Neva Imandwa ya Tshisekedi aho bukera M23 irayisanga i Gitega
Nyuma y’ aho Tshisekedi ukomeje kugenda biguru ntege mu biganiro bibera I Doha hagati ye n’ umutwe wa M23 yahisemo gukomeza ibitero ku ngabo za M23 ndetse n’ imijyi zabohoye, Ndayishimiye Evariste ukomeje gushyigikira uyu gashozantambara Tshisekedi arageramiwe.
Ni nyuma y’aho imirwano afashamo Tshisekedi ubu irimo irabera muri Uvira hafi y’u Burundi.
Ibi biterwa nuko kuva Goma na Bukavu byabohorwa na M23, uyu mujyi wa Uvira uhana urubibi n’u Burundi niwo wahindutse indiri y’itsinda ry’abicanyi rigizwe n’ingabo z’u Burundi (FDNB), iza RD Congo (FARDC), FDLR, Wazalendo ndetse muri iyi minsi ho hiyongereyeho n’abacancuro baturutse mu gihugu cya Colombia.
Ndayishimiye ubwe mu rwego rwo gufasha Tshisekedi, yahinduye ikibuga cy’ indege mpuzamahanga cya Melchior Ndadaye inzira icamo intwaro zo gukoresha muri uru rugamba.
Tshisekedi kuri ubu yifashisha iki kibuga nk’aho kwitegurira guhagurutsa za dorone zigaba ibitero ku baturage ndetse no kwambutsa ibikoresho n’ abasirikare.
Amakuru mabi ni uko M23 yarangije kugota umujyi wa Uvira, aho isaha n’ isaha uyu mujyi nawe wabohorwa.
Ikibazo kibazwa: Ndayishimiye weruye kuzagwa inyuma ya Tshisekedi yaba yiteguye umuriro uzamwatswaho, mu gihe agikomeje kuba umufatanyacyaha w’ imena wa Tshisekedi?
Biraro Ernest