25-05-2026

Guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi: Umuvuno mushya kuri nyiramubande ya Ndayishimiye Mbayahaga Isidore

0

Mbayahaga Isidore umaze kuba ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga kubera imvugo z’urwango zibasira Abanyarwanda n’ ubuyobozi bwabo, yumvikanye avuga ko mu gihe u Rwanda ruba rwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abahutu nabo bakwemererwa bakibuka ababo bapfuye, imvugo ubusanzwe zikoreshwa n’abajenosideri ndetse n’ababashyigikiye bagamije kuyihakana no kuyipfobya.

Muri icyo kiganiro cyaciye kuri imwe muri shene ya YouTube, iki gisambo cyasumbwe n’ inda Mbayahaga cyateruriye ku isozwa ry’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 31. Imwe mu mpamvu iki gikoresho cy’aba DD gikoresha imvugo nk’iyi igamije gukora mu bikomere by’ abarokotse Jenoside, ni uko bamwe muri bashebuja bahekuye u Rwanda ndetse Gen Neva na n’ uyu umunsi akaba akiri ku gitutu cyo gushyikiriza ubutabera Abarundi bakoze Jenoside mu gace ka Mayaga ngo baryozwe amabi bakoreye umuryango nyarwanda, nyamara, akaba akomeje kuvunira ibiti mu matwi.

Kuri Mbayahaga wanywanye n’aba DD, yewe uzwiho kuba yarahemukiye Abanyamurenge bahungiye i Burundi, yumva ko kuvugira Abahutu bimuha igikundiro kuri Neva wanywanye na FDLR akagera n’aho ayiha ubwisanzure mu gihugu cy’ u Burundi. Gusa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, Mbayahaga yarengereye kuko, amateka agaragaza itegurwa rya Jenoside n’ ishyirwa mu bikorwa ryayo arahari kandi arasobanutse.

Iminsi ijana yo kwibuka ni umwanya wo guha icyubahiro Abatutsi barenga miliyoni bishwe bazira uko baremwe. Mbayahaga wimuriye ubwonko mu gifu niba ashaka gushimisha aba DD nashake indi mivuno akiniraho areke gushinyagurira amateka y’ Abanyarwanda. Bitari ibyo ntibizamugwa amahoro.

Biraro Ernest.

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading