25-05-2026

Umuhezanguni Nahimana yongeye kumvikana mu matakaragasi ashaka kuyobya Abanyarwanda

0

Ku muyoboro rutwitsi w’umuhezanguni Nahimana Thomas hongeye kwumvikana amagambo yo guca igikuba mu Banyarwanda kuri uyu wambere, tariki ya 14 Nyakanga 2025. Nk’uko bisanzwe intego yabo kwari uguharabika ubuyobozi bw’u Rwanda.

Burya koko ubuze icyo anenga inka agaya icebe ryayo. Mu ngirwakiganiro, umuhezanguni Nahimana Thomas wirukanwe mu gipadiri kubera ibyaha bikomeye birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yikirizwaga n’inkotsa yitwa Mwemayire Felicite, bimwe mu byabaranze byari ukuryongora bavuga amatiku atagira ingingo n’imwe yubakiweho.

Urugero ni nk’aho babeshye ko umujyi wa Kigali nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi wubatswe ku manegeka. Aho bavuga ko nta kintu kizima kiwurimo, yewe ko unuka. Aya mahomvu yabo ni agamije gutesha agaciro ibyo ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi bumaze kugeza ku Banyarwanda mu myaka 31.

Ibi bisahiranda byirirwa bica igikuba mu binyoma bisebya u Rwanda n’ ubuyobozi bwarwo, nta na rimwe induru yabyo n’ ibihimbano bizigera bikuraho ko u Rwanda ari igihugu kiri mu muvuduko w’ iterambere.

Muri 2024, u Rwanda rwaje ku mwanya wa 14 muri Afurika mu gushyira imbaraga mu gusigasira umutekano n’ituze rusange ry’abaturage n’ iyubahirizwa ry’amategeko. Iyi Kigali bashaka kurunduriraho itaka, muri 2024, yaje ku mwanya wa 3 mu mijyi ikunzwe cyane muri Afurika bigaragajwe n’ubushakashatsi ngarukamwaka ‘World’s Best Awards’ bwakozwe ku bukerarugendo n’imyidagaduro, bigizwemo uruhare mu n’abarenga 186.000 baherereye mu bice bitandukanye ku Isi.

Muri macye, amahomvu yirirwa avugwa n’ababa “mpemukendamuke” nta munyarwanda akwiye kurangaza kuko igihe cyose bakwije ibihuha bigamije gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda, nta kintu na kimwe byigeze bifata cyane ko imihigo u Rwanda rwesa yivugira.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading