25-05-2026

Umuhezanguni Ingabire Victoire yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo nyuma y’uko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha ashinjwa

0

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 15 Nyakanga 2025, Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ko umuhezanguni w’umugome Ingabire Victoire Umuhoza yafungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza ku byaha akekwaho rigikomeje.

Ubushinjacyaha bwashingiye ku bimenyetso bifatika byerekana impamvu zikomeye zituma uyu mugore akekwaho ibyaha.

Uyu muhezanguni akurikiranweho ibyaha bitandatu ari byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, gutangaza amakuru y’ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyaha cyo kwigaragambya.

Mu buryarya n’ubuhezanguni Ingabire asanganywe yahakanye ibyo byaha avuga ko ari umubyeyi, umunyarwanda kandi akaba n’umunyapolitiki bityo ko atakwifuriza inabi u Rwanda, kandi mu by’ukuri uyu mugore nta narimwe ubwe yigeze yifuriza ineza u Rwanda.

Hategerejwe Icyemezo cyiza gufatwa n’ ubutabera kuri ubu busabe bw’ubushinjacyaha.


Ikindi Interahamwe n’ibigarasha byirirwa bibundabunda i burayi bidasiba mu myigaragambyo idafite icyo ishingiyeho isaba ifungurwa rya Ingabire zigomba kureka kurangaza abantu zikareka ubutabera bugakora akazi kabwo.
Ikindi zikwiye gushyira mu mitwe ni uko imigambi yabo mibisha yo gushyigikira icyasenya cyose ubumwe bw’Abanyarwanda, gushyigikira amacakubiri ntacyo izigera ifata namba.

Mukobwajana Lind

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading