Nyuma yo guhuguza umupfakazi, igisambo Mbayahaga cyagororewe na Neva
Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2025, umu “DD” Gen Neva utegeka u Burundi yagize umutekamutwe wiyambitse uruhu rw’umuvugabutumwa, Mbayahaga Isidore, kuba umwe mu bagize Inama y’ Ubutegetsi mu kigo Sonalek Mining Company, ikigo gishinzwe iby’amabuye y’agaciro, gisanzwe gikorera muri Minisiteri y’ingufu mu Burundi.
Iri shimwe rya Gen Neva kuri Mbayahaga rije mu gihe uyu mutekamutwe adasiba kugaragara ata ibitabapfu ku mbuga nkoranyambaga ngo arasebya u Rwanda cyane cyane ubuyobozi bwarwo.
Indi mpamvu ndetse ikomeye Abarundi cyane cyane batagomba kurenza ingohe, kuba Gen Neva yihutiye gushyira Mbayahaga mu mwanya nk’uyu, ni ukwiyorohereza gahunda ye asanganywe yo gusahura umutungo w’ Abarundi cyane ko aba bombi bafite iturufu imwe bahuriyeho ariyo y’ubusambo.
Uyu Mbayahaga wagororewe n’igisambo gikuru Gen Neva, nta minsi irashira hagaragaye amakuru y’ubwambuzi bw’ ingufu yakoreye umupfakazi urera abana 6 akamuhuguza isambu yari yaraguzwe n’umugabo we ataritaba Imana.
Soma kandi:Umurenzamase wa Neva, Mbayahaga arashinjwa amahugu
Igisambo gikuru Ndayishimiye cyari gikwiye gutanga ubutabera gihana Mbayahaga kubera guhuguza umupfakazi, kibirenzeho kiramugororera ku bwo gushimishwa n’ uko iki gisambo kigenzi cye gihora gisebya u Rwanda. Bitangiye kugaragara ko mu Burundi bwa Neva bugana mu manga, iturufu yo kugororerwa ari ukuvuga u Rwanda nabi.
Biraro Ernest