31-03-2026

Burundi: Ibura ry’igitoro ubanza riri bushyire akadomo ku butegetsi bwa Neva

0

Kuva ku cyumweru gishize tariki ya 27 Nyakanga, ubuzima mu Burundi burasa nkaho bwahagaze kubera ikibazo cy’imyigaragambyo y’abakora ubwikorezi bw’abantu n’ibintu hirya no hino mu gihugu binubira amande bakomeje gucibwa bashinjwa kuzamura ibiciro by’ingendo.

Nk’uko byagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, aba DD ntibagira n’ubwoba bwo guca amande agera kuri miliyoni 1 y’amarundi.

Abakenera igitoro kandi binubira ko na gake kabonetse mu gihugu usanga kabona umugabo kagasiba undi aho usanga igiciro cyayo ari inshuro zirenga 5 ku giciro gisanzwe kiba cyatangajwe na Leta.

Nyuma y’aho Leta y’aba DD iyobowe na Neva igaragarije ko idafite ubushobozi bwo kubonera Abarundi igitoro, mu rwego rwo kwishakira ibisubizo abenshi berekeza ku masoko ya RDC na Tanzaniya.

Ikibazo gikomeje kwibazwa n’aba bakora ubwikorezi ni uburyo hari umuntu wakwemera kugura igitoro ahenzwe bene ako kageni maze akemera gukorera mu gihombo ngo ni ukubahiriza amabwiriza ya Leta.

Icyo bose bahurizaho ni uko ibyo bitashoboka.

K’ubw’ibyo bakaba batumva impamvu y’amande bacibwa mu gihe ntacyo leta ikora ngo babone igitoro. Aba Kandi bemeza ko ari ukubashyira mu kaga bitaretse imiryango yabo basanzwe batunze.

Soma kandi: Burundi: Perezida Ndayishimiye wagwatiriye igitoro umenya ashaka ko Abarundi barwara bwaki nk’ iyo yarwariye mu ishyamba

Iyi myigaragambyo kandi ikomeje kurikoroza mu bacuruzi batandukanye aho binubira ko ibicuruzwa byabo bikomeje kwangirika kubera kubura uburyo bwo kubigeza ku masoko.

Umwe muri bo waganiriye na SOS Medias Burundi yagize ati:”Imboga zacu zamaze kwangirika.Ikibabaje ni uko imibereho yacu  ya buri munsi ari hano twayikeshaga”

Ikibabaje kurushaho ni uburyo Gen Neva adasiba kumvikana ashinja bamwe mu Barundi kuba barwanya leta ye abashinja kuba ba nyirabayazana babyo.

Iki kibazo cy’igitoro akomeje kuvuga ko ari umugambi wacuzwe kuva mu 2015, ugacurwa na Sopebu .

Ninde uzabazwa ibibazo by’u Burundi mu gihe uwakabaye afata iya mbere kubikemura  akomeje kubyitaza?

Biraro Ernest

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *