25-05-2026

Ndayishimiye na shebuja we Tshisekedi mu yandi mayeri yo gukomeza kwibasira Abanyekongo bavuga ikinyarwanda

0

Mu cyumweru gishize, inzego z’ubutasi z’u Burundi zashimuse Félix Mweza, umukozi wa Ambasade ya Congo mu Burundi mu rugo rwe I Bujumbura, aho yafashwe agahita yoherezwa igitaraganya I Kinshasa, igikorwa cyabaye nyuma y’ amasaha make hari mugenzi we wundi, Laurent Ruboneka Musabwa, nawe wafashwe n’ubwo butasi tariki 27 Nyakanga, aho aba bombi bababeshyera gukorana n’umutwe w’Abanyekongo wa M23/AFC. Aba bombi bakaba barahise boherezwa igitaraganya i Kinshasa.

Ni ibikorwa byakozwe mu ibanga rikomeye cyane, impamvu yateje urwikekwe kuri bamwe muri bagenzi babo bakoranaga.

Nk’uko bitangazwa na SOS Media Burundi, uyu Mweza ni umunyekongo wo mu bwoko bw’Abashi, ubwoko bumwe na Bertrand Bisimwa uyoboye M23 naho mugenzi we Ruboneka akaba ari Umunyamulenge uyu we akaba yari asanzwe ayoboye ihuriro ry’Abanyamulenge barokotse ubwicanyi bwo mu Gatumba mu 2004, ubwicanyi bwahitanye abarenga 160.

Tubibutse ko ubu bwicanyi bwakozwe n’ inyeshyamba za CNDD mbere gato y’uko zifata ubutegetsi mu Burundi. Rikaba ari ryo shyaka rya Perezida Ndayishimiye.

Nyuma y’ aho Tshisekedi ashyiriweho igitutu n’amahanga ngo ahagarike ubwicanyi akomeje gukorera abanyekongo cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi bavuga ikinyarwanda, biciye mu masezerano agamije amahoro y’akarere arimo aya Doha ndetse na Washington, akomeje gukora iyo bwabaga ngo ahindure umuvuno yakoreshaga ariko ntavirire umugambi we mutindi.

Soma kandi:Ndayishimiye na Tshisekedi ntibakozwa ibyo kugarura amahoro mu karere

Ni umugambi afitemo umufatacyaha w’imena Ndayishimiye wiyemeje guhindura u Burundi ikibuga cyo gucuriramo no kunogerezamo imigambi yabo bombi, by’akarusho akanashora abana b’abarundi mu ntambara zidafite icyo zimaze, aho ubu abarenga 10,000 boherejwe kurwanya M23.

Biraro Ernest

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading