05-04-2026

Interahamwe n’ibigarasha bakomeje kuririra kuri “Genocost” y’igicupuri

0

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugaragara urusaku rw’interahamwe n’ibigarasha birirwa babundabunda I burayi biganjemo abo mu gatsiko ka Jambo ASBL, rushyigikira ibinyoma bya Tshisekedi by’ingirwajenoside we n’ubutegetsi bwe bise “Genocost” ngo ikorwa n’u Rwanda mu gihugu cya Congo hagambiriwe kwiba umutungo w’ iki gihugu, aho mu by’ukuri ikigamijwe ari umugambi wo guhishira ibikorwa bye by’ubwicanyi, ubuyobozi bubi ndetse n’ibindi bibazo byugarije igihugu cye.

Kuba izi nterahamwe n’ibigarasha byarafashe umugambi wo kwisunga Tshisekedi mu binyoma bye ntawe bigitangaza dore ko bo aho u Rwanda ruvugwa nabi hose cyangwa se rubeshyerwa cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga batahabura ku mpamvu z’uko benshi muri bo bitewe n’uko iterambere ry’u Rwanda rigeze kure n’ubumwe bw’ Abanyarwanda bukaba ari ntamakemwa bibarya ahantu, abandi nabo bakaba batunzwe no guharabika u Rwanda ngo inda zabo zitajya zuzura zuzure.

Iyo ngirwajenoside ngo ni “Genocost” yaba izo nterahamwe n’ibigarasha na Tshisekedi bari gukorera ubuvugizi ntayigeze ibaho nta n’ubwo u Rwanda rwigeze na rimwe rwica Abenyekongo mu nyungu z’umutungo wa Congo ahubwo ni Tshisekedi we ubwe wiyicira abaturage be akabamenesha, afatanyije n’igisirikare cye cya FARDC cyanywanye n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ndetse naza wazalendo babaziza ubwoko bwabo.

Bitewe n’ipfunwe n’ikimwaro izi Interahamwe n’ibigarasha bahorana nyuma yo gutoroka ubutabera bw’u Rwanda no kugira inkomoko ku nterahamwe bakanga kwitandukanya n’intekerezo z’ababyeyi babo zuzuye ingengabitekerezo ya jenoside ntakindi bakora atari ukubeshya amahanga ko ari u Rwanda rushoza intambara mu Burasirazuba bwa Congo, nyamara abazi ukuri bazi uruhare rwa leta ya Tshisekedi mu guteza umutekano mucye, ngo icyinge ibikarito mu maso y’abanyekongo ntibabone ko ntacyo ishoboye.

Izi mburamukoro zigomba kumenya ko ntawe zizigera ziyobya ngo bikunde kubera ko imigambi mibisha yazo izwi.

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *