05-04-2026

Ubutegetsi bw’igitugu bwa Sendagara “Gen Neva” butumye Abarundi baba ba ruvumwa imahanga!

0

Kuri uyu wa 4 Kanama 2025 Ambassade ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu Burundi yatangaje ko nta Murundi wemerewe kongera gukandagiza ikirenge ku butaka bwa Amerika, icyemezo hatatangajwe igihe kizamara.

Ni icyemezo Abanyamerika bafashe nyuma y’aho babonye ko Umurundi wese ugeze muri Amerika atajya yifuza kugaruka iwabo ahubwo ko akora ibishoboka byose ngo arebe ko n’abo mu muryango we bose bamusangayo. Ikibabaje ni uko aba bavandimwe usanga babaho bunyeshyamba kuko nta burenganzira baba bafite bwo kuba muri Amerika.

Abasesenguzi bahuriza ku kuvuga ko icyemezo gikomeye Amerika yafatiye Abarundi gikwiye kuryozwa umunyagitugu Ndayishimiye Evariste wiyita Gen Neva akaba kandi azwi nka Sendagara n’andi mazina, cyane ko Abarundi bahinduka umutwaro kuri Leta zunze ubumwe za Amerika baba bahunze ingoma mpotozi ye.

Uyu mutegetsi kuva yaba Perezida mu buryo bwamutunguye mu mwaka wa 2020, yimirije imbere igitugu, ivanguramoko, ruswa n’amacakubiri; ibintu byakuruye ubukene ndengakamere ndetse bitera Abarundi benshi guhungira ingoma ye mu bihugu bituranyi ndetse no mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi birimo na Amerika.

Soma kandi: Ba somambike ba “Gen Neva” na CNDD FDD bakomeje guhunga igihugu

Kugera magingo aya mu karere honyine harabarirwa ibihumbi amagana by’impunzi z’Abarundi zameneshejwe n’uyu mutegetsi w’umugome, abakurikiranira hafi ibibera mu Burundi bibaza niba hari Umurundi uzakomeza kwemera kuba imfungwa ya Ndayishimiye udashoboye kumubonera ibyangombwa by’ibanze nk’igitoro, isukari, ubuvuzi, uburezi n’ibindi.

Na bake basigaye mu gihugu barazinga utwangushye niba u Burundi bugumye mu maboko y’uyu munyagitugu.

Biraro Ernest.

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *