Intumwa ya sekibi Mbayahaga mu kwigura kuri Ndayishimiye, gusa ararye ari menge!
Mbayahaga Isdore – umuhezanguni wiyemeje kwitwaza ijambo ry’Imana akwiza amatwara y’umunyagitugu Ndayishimiye Evariste, akomeje kwigura kuri uyu mutegetsi udashinga kandi uzwiho kwigarika abo ahindura ibikoresho.
Nk’urugero, uyu muhezanguni kuri uyu wa 5 Kanama 2025, yumvikanye atesha agaciro amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu n’umutekano u Rwanda na Congo Kinshasa baherutse gusinyira i Washington muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Ni ibintu Mbayahaga yavuganye ipfunwe n’ikimwaro agamije gushimisha Ndayishimiye cyane ko ishyira mu bikorwa ry’ariya masezerano rizatuma uyu Ndayishimiye ahomba kubera ko ari umwe mu bakomeje guteza umutekano mucye mu karere.
Mu manjwe y’umu mutekamitwe Mbayahaga yatambutse ku murongo wa YouTube yumvikanye avuga ko mu isinywa ry’aya masezerano habayemo amakosa 3, we yahise ahinduramo ko ari imitego yatezwe u Rwanda.
Umutego wa mbere ngo ni uko “u Rwanda rwemeye ko rugomba gukura ingabo zarwo muri Congo,” ni mu gihe nyamara ntaho iyi ngingo yanditse mu masezerano yasinyiwe i Washington.
Gusa ntabwo bitangaje cyane ko iyi ari yo mvugo yatangiye gukwirakwizwa n’abapagasi ba Tshisekedi barimo Perezida Ndayishimiye amasaha make nyuma y’isinywa ry’ariya masezerano, bagamije gukomeza kubeshya Abanye-Congo barambiwe intambara badasiba kubotsa igitutu .
Ku mutego wa kabiri, Mbayahaga avuga ko ngo “u Rwanda rwemeye ko M23 igomba kwinjizwa mu gisirikare cya Congo, ariko hakinjizwamo abo Leta ya Tshisekedi ibona ko nta miziro bafite”. Avuga ko M23 yose ifite imiziro bityo ko bitashoboka ko binjizwa mu gisirikare cya Leta. Maze akavuga ko “u Rwanda rwashutse M23.”
Mbayahaga nabanze amenye ko hirya y’amasezerano ya Washington, hari andi masezerano nayo akomeje i Doha hagati ya Perezida Tshisekedi na AFC/M23. Ni gute wavuga ko u Rwanda rwashutse M23 mu gihe bizwi neza ko nayo ifite ibyo igomba kumvikanaho na Tshisekedi?
Ikindi Mbayahaga yirengagiza nkana, ni uko u Rwanda ntaho ruhuriye na M23. Iyi M23 ni Abanye-Congo baharanira uburenganzira bwabo.
Umutego wa 3 Mbayahaga yavuze ngo ni uko igihe cyose Twirwaneho izagerageza kugaba igitero ku ngabo za Congo, icyo gihe Tshisekedi yemerewe kuzikurikirana aho zahungira hose kabone n’aho zahungira mu Rwanda.
Kuri Tshisekedi na Gen Neva, ibyo gutega iminsi u Rwanda bigamba ko bazakuraho ubuyobozi bwarwo, ko bazarufata bakarwomeka kuri Congo si bishya mu kanwa kabo. Ese ibyo bananiwe barahuje imbaraga n’abacanshuro b’abanyaburayi, ingabo za SADEC, bazabishobora ubu?
Uyu Mbayahaga wahisemo kugambanira ishyaka rye rya UPRONA akiyunga kuri Leta mpotozi y’aba DD akurikiye indonke ahabwa na Gen Neva, aho bukera za mbonerakure zicira isazi mu jisho zizamukata ijosi nk’uko zirirwa zibikorera abandi.
Biraro Ernest