11-04-2026

Abaturage bambitse ubusa umunyamatiku Eric Bagiruwubusa wasigaranye ‘mission’ ya nyirabuja Ingabire Victoire!

0

Intagondwa Eric Bagiruwubusa uzwiho kuba yihisha mu mutaka w’itangazamakuru ubundi agakorera ubukangurambaga abanzi b’u Rwanda, yumvikanye agumura abaturage gusa bamubera ibamba.

Uyu munyamatiku aherutse gusura Akagali ka Kagugu, umurenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo maze arihandagaza ahatira abaturage kuvugira kuri camera ye ko umudugudu w’icyitegerezo Leta y’u Rwanda ishaka kubaka muri ako gace ari “inkambi”.

Gusa umuturage yamukojeje isoni maze amusubiza ko mu Rwanda nta nkambi zihari ahubwo ko icyo Leta iri gukora ari uguteza imbere imiturire, ibintu ahubwo bo bishimira.

Nyuma yo kutanyurwa n’ibisubizo abaturage bamuhaye, Bagiruwubusa yirukiye ku muzindaro we wa YouTube maze akora ikiganiro kidafite umutwe n’ikibuno, yumvikanisha ko bariya baturage “badateze kwemerera Leta ko ibimura aho batuye ngo ibubakire inzu z’icyerekezo.”

Ni mu gihe ku rundi ruhande abaturage barebwa no kwimuka bo bemeza ko banyuzwe n’ibisobanuro bahawe n’ubuyobozi bw’umurenge wabo.

Mpemukendamuke Bagiruwubusa yaranzwe no kuyobya abo yabazaga agambiriye ko bamusubiza ibyo ashaka ko bavuga, bidafite aho bihuriye n’inama yahuje umurenge n’abaturage.

Hari undi muturage kandi Bagiruwubusa yategetse ko avuga ko ibyo Leta igiye kubakorera ari amanyanga, ndetse ko igiye kubambura amasambu ku ngufu.


Soma kandi:Eric Bagiruwubusa ntazagire uwo arangaza kuko si umunyamakuru, ni umupagasi w’abanzi b’u Rwanda – IBIMENYETSO  


Imvugo nk’izi kuri Bagiruwubusa si nshya dore ko ari umuvuno asangiye na Ingabire Victoire kuva kera, ubu Ingabire akaba afungiwe mu igororero rya Mageragere kandi mu byaha ashinjwa harimo no gukangurira Abanyarwanda kwigomeka kuri Leta.

Gutangaza amakuru y’ibihuha bagamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda ni umuvuno Bagiruwubusa asangiye na nyirabuja Ingabire aho bawukoresheje cyane mu gihe Leta yimuraga abaturage ba Kangondo na Kibiraro.

Nyamara,ubu abo baturage barirahira ibyiza bagezeho nyuma yo kwimurwa ahashyiraga ubuzima bwabo mu kaga.

Biraro Ernest

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *