Gufunga imipaka n’u Rwanda bikomeje kurwaza muzunga Sendagara “Gen Neva” na CNDD-FDD ye!
Umunyamabanga Mukuru w’agatsiko ka CNDD-FDD kari ku butegetsi mu Burundi, Ndikuriyo Revelien, yabuze ayo acira n’ayo amira ubwo itangazamakuru ryamubazaga impamvu sebuja Ndayishimiye yafunze imipaka imuhuza n’u Rwanda.
Ibi byabaye kuri uyu wa 23 Kanama 2025 mu ntara ya Butanyerera aho Ndikuriyo yahisemo kuyobya uburari ubwo yabazwaga kiriya kibazo ahubwo yikoma u Rwanda mu mvugo ziterekeranye zirimo ko imipaka yafunzwe bagamije “guca akajagari”.
Uyu mutegetsi kandi yagaragaye yikomanga mu gatuza avuga ko u Burundi budateze gufungura imipaka ibuhuza n’u Rwanda, ibyo we yise ko u Burundi budashaka “kwihoma ku Rwanda ngo bibane”.
Nta kajagari u Burundi buzigera bubamo nk’ako burimo ubu butegetswe na Sendagara Ndayishimiye na CNDD-FDD nk’uko Abarundi ubwabo badasiba kubyivugira.
Agatsiko ka CNDD FDD kananiwe kwiyunga n’Abarundi aho bagashinja gusenya igihugu kuva bashimuta ubutegetsi mu 2005.
Soma kandi:Nyuma yo gukiruka uburozi bwa “Gen Neva” Ndikuriyo azanzahukanye u Rwanda mu kanwa!
Abarundi ntibasiba kumvikana binubira Ndayishimiye na CNDD-FDD bananiwe gufasha urubyiruko rw’u Burundi haba mu kwiga ndetse no kubafasha kubona imirimo, ahubwo bakirirwa barutsindagiramo ingengabitekerezo yabo y’urwango.
Ndayishimiye na CNDD-FDD ye kandi beruye gukorana n’umitwe w’iterabwoba wa FDLR muri wa muvuno basanganywe wo kudurumbanya amahoro y’akarere kose.
Biraro Erneste