Umuryango mpuzamahanga wongeye kwibutswa kutadebekera FDLR
Ambasaderi Ngoga Martin uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye yasabye Isi kureka gukomeza kwirengagiza ikibazo umutwe w’iterabwoba wa FDLR ushyigikiwe na Tshisekedi udasiba guteza ku busugire bw’Akarere k’Ibiyaga Bigari.
Ibi Amabasaderi Ngoga yabivuze mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yagezaga ijambo ku kanama gashinzwe umutekano ku Isi, yagize ati : “Mu by’ukuri mushingiye no kuri raporo zanyu, ubu koko mwabuze ibimenyetso bishimangira ko Leta ya Kinshasa ishyigikira umutwe w’iterabwoba wa FDLR?”
Yunzemo ati: “Ikibazo cya FDLR ni ikibazo kidahabwa uburemere gikwiye, ibyo ntibikwiye, ni yo muzi w’ibibazo byugarije Repubulika iharanira demokarasi ya Congo kandi ni nako gikwiye gufatwa.”
Ni mu gihe ku rundi ruhande raporo zinyuranye zikomeje kugaragaza ko ubutegetsi bwa Tshisekedi butigeze buhagarika kwinjiza ibyihebe bya FDLR mu gisirikare cy’igihugu (FARDC).
Soma kandi : Tshisekedi mu gicucucucu cya FDLR kugira ngo atinze inzira y’amahoro!
Kuba Tshisekedi akomeza gishyigikira ibikorwa bya kinyamaswa biranga inkoramaraso zo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR ndetse akaba yarawiyegereje kurushaho, ni imbogamizi ikomeye ku migambi y’amahoro akarere gafite.
Ndayambaje Marc