25-05-2026

Ihuriro ry’abagizi ba nabi barwanira Tshisekedi rigizwe na FARDC, FDLR, Wazalendo n’ingabo z’u Burundi, rikomeje gusubiranamo aho badasiba kumvikana barasana ku manywa y’ihangu, ndetse bamwe muri bo bakahasiga ubuzima.

Nk’urugero, kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Kanama 2025, izi nkozi z’ibibi zongeye kurasana biturutse ku modoka ebyiri zari zinjiye mu mujyi wa Uvira zivuye mu Burundi, zikaba zari zitwaye Abanyamulenge bari baje gushyingura Col Gisore Patrick wa FARDC uherutse kugwa mu mpanuka y’indege.

Nk’ibisanzwe kuri iri huriro nta wundi murimo uzwi bahawe na ba Sebuja Tshisekedi muri Uvira n’inkengero zayo atari ukwibasira Abanyamulenge ndetse n’undi wese bumvise avuga Ikinyarwanda.

Gusa kuri iyi nshuro, byemezwa ko hari ibwirizwa ryari ryahawe FARDC ibarizwa muri Uvira ko igomba gucungira umutekano abo Banyamulenge cyane ko uwo bari baje gushyingura yari asanzwe abarizwa mu ngabo za Congo kandi akiri mu nshingano.

Gusa ibyo ibyihebe bya Wazalendo ntizabyitayeho maze zicana umuriro kuri ziriya modoka zari zivuye i Burundi, nuko FARDC-FDLR n’ingabo z’u Burundi babyitambitsemo nabo Wazalendo zirabarasa kuko zavugaga ko abari mu modoka ari Abanyarwanda kandi ko bagomba kwicwa.

Soma kandi:Ibohorwa rya Bukavu, ihumure ku Banyekongo batotezwaga n’ingabo zikorera mu kwaha kwa Tshisekedi

Wazalendo isanzwe imenyerewe mu kurasana na FARDC bapfa izindi mpamvu zitandukanye zirimo ibyo baba bibye mu baturage, bapfa ibiryo, n’ibindi.

Biraro Erneste

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading