Igitutu ntabwo gikora ku butabera bw’u Rwanda, interahamwe mureke gukomeza gucurangira abahetsi
Musabyimana Gaspard,umumotsi w’intagondwa z’abajenosideri n’interahamwe zihishe hirya no hino i Burayi zibumbiye mu gatsiko ka FDU-Inkingi, akomeje kwishuka ko ahari urusaku rwabo ruzafunguza nyirabuja Ingabire Victoire Umuhoza (IVU).
Ni nyuma y’uko iyi nterahamwe yifashe mu bujajwa n’isoni nke ikajya ku muzindaro we wa YouTube maze ishinja umucamanza Blaise Ngabire kubangamira uburenganzira bw’umuhezanguni Ingabire.
Mu kuvuga ubu busa interahamwe Musabyimana usaziye ubusa, utunzwe no kwirirwa mu bujajwa yanongeyeho ibindi binyoma by’uko Perezida Kagame “ni we wategetse umucamanza Ngabire gufunga” IVU.
Gusa ibyo ni ikinyoma cyambaye ubusa kigamije kuyobya Abanyarwanda no guhisha ukuri ku byaha bya Ingabire.
Wanakwibaza uti Perezida wahisemo guha imbabazi uyu muhezanguni nyuma yo gutakamba akarekurwa, iyo aba ashaka kumufunga ntiyari kumurekera muri gereza ubundi akarangiza igihano cye?
Ikindi kandi Musabyimana n’interahamwe bakwiye kumenya ni uko ubucamanza bw’u Rwanda bwigenga, butarenganya kandi budakorera ku gitutu ndetse n’amangambure birirwamo.
Kugerageza gushyira igitutu ku bacamanza, gukwirakwiza ibinyoma, cyangwa gushaka kujyana Perezida mu rubanza ntacyo bizakemura ku byaha imandwa yabo Ingabire iregwa, yakoze ibizi neza, ibyo barimo ni uguta umwanya!
Mukobwajana Linda