Ingabire Victoire mu matakirangoyi adateze kumubuza gukanirwa urumukwiye!
Ingabire Victoire Umuhoza (IVU) – Umugore w’umugome wokamwe n’amacakubire n’iterabwoba aherutse kuvugira mu rukiko ko yihannye inteko y’abacamanza bamuburanisha, gusa ibi ntabwo biteze kumugira umwere ku byaha yakoze ku manywa y’ihangu.
Kuri uyu wa 02 Nzeli 2025, mu magambo yuzuye guteshaguzwakubera ko azi neza ko ibyaha byose akurikiranywe bimuhama, umuhezanguni Ingabire yabajijwe impamvu yihana inteko y’abacamanza bamuburanisha maze aravuga avuga ko: “ntabwo nari niteze ko ari yo nteko izamburanisha kuko ari yo n’ubundi yafashe icyemezo cy’uko nkurikiranwa”.
Amagambo akomeje kuranga uyu mugore w’umugome mu rubanza akurikiranyweho ibyaha birimo gushaka guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda, yo ubwayo agaragaza ko nawe ubwe azi neza ko ntaho azacikira ukuboko kw’ubutabera, bityo rero niyiyakire aburanishwe ahanwe nk’uko amategeko y’u Rwanda abiteganya kuko ntabwo ari hejuru yayo.
Ubundi uyu mugore ni umunyabyaha ruharwa uticuza cyane ko n’imbabazi yasabye ubwo yari amaze imyaka 8 muri gereza yarahamijwe ibyaha by’ubugome birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gushaka guhirika ubuyobo bw’u Rwanda, yabisubiyemo byose uko byakabaye akimara guhabwa izo mbabazi no gufungurwa.
Ikindi gishimangira ko ibyo IVU arimo ari amatakirangoyi ni uko n’Urukiko Rukuru ruherutse kwanga kumukuraho ubusembwa; ibintu bishimangira ko mu bushishozi bw’ubucamanza akiri umunyabyaha ukwiye kwibera muri gereza.
Imigambi mibisha ya Ingabire yo guhora agambirira kudurumbanya ituze ry’Abanyarwanda ntabwo iteze kumuhira kuko inzego z’ubutabera zihora ziri maso,bityo rero akwiye kuryozwa ibyaha byose yakoze agakanirwa urumukwiye.
Ndayambaje Marc