Nyuma yo gutsindwa ruhenu mu rugamba rw’amasasu interahamwe ziri kwirasa mu kirenge mu rugamba rw’amagambo zatangije!
Interahamwe zikibundabunda hirya no hino ku Isi nyuma yo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi zikomeje kwerura ko zisigaranye amahitamo yo kubunza amagambo na yo aterekeranye, ibintu na byo zikora giswa bigashimangira ko zatsinzwe mu mfuruka zose.
Urugero rwa hafi ni interahamwe kabombo Musabyimana Gaspard uzwi nk’umumotsi w’agatsiko gahuriza hamwe izo nterahamwe (FDU-Inkingi), uherutse kumvikana yivugira ko yifuza ko Perezida Kagame yapfa, nyamara akiyibagiza ko atari we Mana yamuremye!
Gusa iby’iyi nterahamwe nta we bikwiye gutungura cyane ko Perezida yifuriza urupfu ari wayoboye urugamba rwatsinze ruhenu interahamwe ndetse rubuhora u Rwanda ubu rukaba ari igihugu gitangarirwa n’amahanga.
Mu ngirwakiganiro iyi nterahamwe iherutse gutambutsa ku muzindaro wayo wa YouTube, yikomanze mu gatuza yumvikanisha ko “Perezida Kagame aramutse apfuye mu Rwanda haba imidugararo bitewe no kurwanira ubutegetsi”.
Imvugo ziterekeranye z’uyu mugome ziri mu murongo ugayitse yihaye wo guca igikuba mu Banyarwanda no gusiga icyasha u Rwanda, ibintu akora kugira ngo abeho cyane ko interahamwe avuganira zimuhemba ari uko yasakurije kuri YouTube.
Soma kandi: Musabyimana Gaspard wa FDU-Inkingi mu gucurangira abahetsi!
Uyu musazi akwiye kumenya kandi ko ibyo yavuga byose cyangwa yatuka Perezida Kagame ari uguta inyuma ya Huye kuko ntawe uteze kumuyoboka, rero uwo mwanya ata akwiye kuwukoresha mu gushaka uturimo tw’amaboko!
Biraro Erneste