30-07-2026

Interahamwe zahahamuwe n’icyemezo cyafatiwe sekuru wazo Filip Rentjens!

0

Ibiro bya Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot, biherutse gutungura interahamwe n’abajenosideri bihishe hirya no hino ku Isi maze bihagarika imurika ry’igitabo cy’umuhezanguni Filip Rentjens uzwiho guhora ahakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni inkuru yahahamuye interahamwe n’abajenosideri by’umwihariko abamaze igihe bavuna umuheha bakongezwa undi mu Bubiligi no mu bindi bihugu by’i Burayi, cyane ko byaberetse ko uko byagenda kose ibihugu bibacumbikiye mu gihe gikwiriye bizajya bibakuraho amaboko.

Umwe mu bajenosideri bagaragaje ugushegeshwa n’icyemezo cy’ibiro bya Minisitiri Prevot, ni Chaste Gahunde wahunze Urukiko Gacaca rw’aho akomoka mu cyahoze ari Kibuye kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubu akaba yirirwa abundabunda mu gihugu cy’u Bufaransa.

Uyu abinyujije ku muzindaro rutwitsi we wa YouTube yaravuze ivata riraza ndetse yivuyemo agaragaza ubwoba bwinshi atewe n’ukuntu umugambi Umubiligi Filip Rentjens yari afite wo kumurika igitabo waburijwemo n’u Bubiligi.

Umuhezanguni w’Umubiligi Filip Rentjens azwiho kuba ari we wandikiye umunyagitugu Habyarimana “Kinani” itegeko nshinga ryabaye imbarutso yo kwimakaza amacakubiri n’ivanguramoko mu Banyarwanda byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Na nyuma y’uko sebuja Kinani apfuye, uyu muhezanguni yiyemeje gukomeza kwiyunga ku nterahamwe n’abajenosideri bakwiza urwango n’amacakubiri mu Banyarwanda.

Interahamwe n’abajenosideri bakwiye kumenya ko ntwe uyobewe ko abajenosideri birirwa bakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside bakwiye gufatwa nk’inyamaswa zidakwiye kuba mu bandi bantu.

Amahirwe basigaranye ni ukwitandukanya n’ikinyoma bakagira amahoro cyangwa se bagapfana urwango rwuzuye imitima yabo.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading