Bene umujenosideri Zigiranyirazo babuze ayo bacira n’ayo bamira, umurambo we uzashanguka Isi yose ikiwutera utwatsi!
Philippe Meilhac wunganira mu mategeko umuryango w’umujenosideri Zigiranyirazo Protais yasohoye inyandiko yuzuyemo guta ibitabapfu ndetse no kugaragaza ko na n’ubu uwo muryango utari wiyakira kubera ko ukomeje kubura aho ushyingura uwo mujenosideri.
Iyi nyandiko yasohotse ku wa gatandatu ku itariki ya 20 nzeli 2025, yuzuyemo amaganya ndetse no kutiyakira kw’uwo muryango akaba na muramu w’umunyagitugu Habyarimana Juvénal “Kinani”.
Iyo nyandiko hari aho igira iti: “Twatunguwe tunababazwa no guterwa utwatsi n’ubuyobozi bw’umujyi wa Orleans”, ahandi naho ikagira iti: “Twatunguwe tunashavuzwa n’ukuntu abantu bamwe ndetse na bimwe mu bitangazamakuru bashishikajwe no guharabika Zigiranyirazo bakamwita umucurabwenge wa Jenoside.”
Umurambo wa Zigiranyirazi ubu wujuje iminsi 50 utarashyingurwa kubera ko amahanga yanze kwakira uyu mujenosideri, ibintu byatesheje umutwe bene uyu mujenosideri.
Gusa bakwiye kwemera ko bari mu gihano mvajuru kuko Imana yanga urunuka abajenosideri,bityo rero aho kwirirwa bandika ibitabapfu,nibakire ko ari wo muvumo ubakwiye.
Soma kandi: Umurambo w’umujenosideri Zigiranyirazo wujuje iminsi 45 warabuze aho uhambwa, ntamuvumo urenze uyu!
Nta wahemukiye u Rwanda n’Abanyarwanda ngo bimugwe amahoro.
Ndayambaje Marc