11-04-2026

‘Dépression’ iravuza ubuhuha mu nterahamwe n’ibigarasha nyuma y’uko u Rwanda rwakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare

0

Abanzi b’u Rwanda barangajwe imbere n’interahamwe, abajenosideri n’ibigarasha bahanganye n’agahinda gakabije nyuma y’uko u Rwanda rwakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu gihe nyamara barwanyije bivuye inyuma ko ibera mu Rwanda ariko nk’ibisanzwe bagatsindwa.

By’akarusho, Umujyi wa Kigali wanditse amateka yo kuba umujwi kabiri ku Isi wakiriye iyi Shampiyona y’Isi yitabiriwe n’abakinnyi benshi barenga 760, ndetse bwa mbere mu mateka ibihugu bya Afurika bigira abakinnyi benshi kurenza indi migabane.

Iri rushanwa ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), rizakinwa mu byiciro 13 by’abagore n’abagabo. Ryatangiye kuri iki Cyumweru tariki ya 21, rizasozwa tariki ya 28 Nzeri 2025.

Interahamwe n’ibigarasha bagiye bakora ubukangurambaga budashinga ngo bubyine, bakwirakwiza ibihuha bigamije gusebya u Rwanda, ari nako bagerageza gutera ubwoba isi ngo ntiyemere ko u Rwanda rwakira iryo  rushanwa mpuzamahanga.

Ariko iyo nduru yabo ntiyigeze igira icyo imara kubera ko ubu iryo rushanwa ririmo kuba Kandi rikabera mu gihugu basize icyasha gusa bigafata ubusa. ‎

Ibyo bigarasha n’interahamwe bakubise imigeri, bibeshya ko ubujajwa bwabo buzabuza impala gucuranga gusa u Rwanda rwabateye ishoti rubereka ko ishyaka ry’igihugu n’imikoranire myiza n’abandi bidashobora guhagarikwa n’amangambure yabo.‎

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bagomba kumva ko urusaku ruherekejwe n’urwango rw’izo nyangabirama bitari ibintu ibishya dore ko ariko zahoze kuko zihora zishaka icyasubizau Rwanda inyuma.

Ku rundi ruhande, iri rushwanwa ni ikimenyetso cy’iterambere ry’u Rwanda, cyerekana ko rushoboye, kandi ko rushobora guhagarara bwuma mu maso y’abo bose bagerageza kuruhungabanya.‎

Interahamwe n’ibigarasha, bakwiye kumenya neza ko iterambere ry’u Rwanda ritazahagarikwa n’ibinyoma, kurashya imigeri, cyangwa ibihuha.

Induru yabo nta cyo imaze, ntan’icyo izigera imara bitewe nuko u Rwanda rukomeje kwerekaIsi yose ko rufite icyerekezo n’icyizere cy’ejo hazaza.‎

Mukobwajana Linda ‎‎

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *