05-07-2026

Rurakinga babiri kwa “Padiri” Nahimana!

0

Amakuru yizewe agera kuri MY250TV arahamya ko Nahimana Thomas umaze imyaka irenga 20 yirukanywe mu gipadiri muri iyi minsi yugarijwe n’inzara ku buryo atakibasha kubona mu buryo bworoshye icyo gushyira ku munwa mu Bufaransa aho yihishe.

Mu kwivana muri icyo kibazo, ubu yadukanye amaco y’inda yo gukangurira Interahamwe n’abandi Banyarwanda baba mu mahanga gutanga amafaranga ndetse bakazitabira inama ikiryabarezi cye yise “Guverinoma yo mu buhungiro”.

Iyo ngirwa-nama  ngo izaba ku itariki ya 11 ukwakira 2025 mu gihugu cya Canada mu mujyi wa Ottawa, gusa kuri iyi ncuro ntibizamuhira kuko benshi bamaze gutahura ubu butekamutwe amaze igihe abatekera.

Mu kiganiro cyuzuye amahomvu ndetse n’urwicyekwe, bamwe mu bagize ikiryabarezi cy’ikivume Nahimana bari bayobowe n’uwitwa Safari Justin, ubutumwa bwatanzwe bwari bugamije gutuburira abantu babakurikiye maze bishimangira ko koko ‘iby’abapfu biribwa n’abapfu’

Si ubwa mbere umutekamutwe w’umuhezanguni Nahimana yumvikanye mu butekamutwe bushukana bugamije gucucura amafaranga abanyarwanda baba mu mahanga.

Ku ikubitiro mu 2017 yatetse umutwe wo kubeshya ko azaza kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu Rwanda, na n’ubu abamuhaye amafaranga baracyategereje amaso yaheze mu kirere.

Nyuma yaho yadukanye undi mutwe wo kubeshya Interahamwe ko atangai mpapuro z’inzira (Passports) z’u Rwanda, ayo nayo aracyayarya injiji z’Interahamwe.

Soma kandi: “Padiri” Nahimana mu bundi butekamutwe bugamije gucucura interahamwe zimwiruka inyuma buhumyi!

Muri macye, igisambo Nahimana gikwiye kumenya ko iminsi 40 nigera kizafatwa kikaryozwa ibyaha byose by’ubutekamutwe bwo gutuburira abantu gikomeje gukora ndetse n’ibindi byaha bikomeye cyivurugutamo.

Ikindi kandi ubwinshi bw’ibyaha gikomeje gukora bishimangira ko ntakabuza kizagira iherezo ribi.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading