25-05-2026

“Padiri” Nahimana mu bundi butekamutwe bugamije gucucura interahamwe zimwiruka inyuma buhumyi!

0

Nahimana Thomas umaze imyaka irenga 20 yirukanwe mu gipadiri kubera amacakubiri no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, yongeye kwerura ko akinyotewe no kwiba interahamwe n’abajenosideri kabone n’ubwo hari abamaze kumuvumbura bakaba badasiba kumuhiga bukware ngo abishyure ibyo yabariye.

Ni nyuma y’uko kuri iyi nshuro noneho yumvikanye ashishikariza abantu kujya ku mbuga nkoranyambaga ze bakinjira aho ababeshya ko azajya abigishiriza ibijyanye na politiki.

Nyamara abakurikiranira hafi ubu butekamutwe busanzwe butunze iki kivume bahita bibuka neza ubundi butubuzi nkabwo cyagiye gikora kikabarya utwabo cyangwa se kigatahurwa kitaragera ku mugambi wacyo.

Uyu mutekamutwe uhoza mu kanwa amagambo yo gukwiza ibihuha bigamije gusiga icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda ni we wanigeze kugaragara mu bushukanyi bwambura bugamije gukora inzandiko z’inzira (passports) ngo zigenewe abo yita impunzi z’abanyarwanda.

Izo nyandiko yazigurishaga amadolari 150, ibi nabyo ntibyatinze kwereka n’abandi Banyarwanda baba mu mahanga ko iki kivume ari isiha rusahuzi yiyemeje kubacucura utwabo.

Kuba uyu muhezanguni yaribye amafaranga ya Diyosezi ya Cyangugu, yagera mu Bufaransa akiyita umunyapolitiki ni amayeri yo guhisha kamere ye nyayo y’ubujura ndengakamere bwaritse mu mutima we.

Ibi akaba yarabyijanditsemo nyuma yo kubura epfo na ruguru, yewe ni nabwo yahise ashinga ikiryabarezi yise “Guverinoma ikorera mu buhungiro” kirimo abanyabyaha bagenzi be aho birirwa ku mbuga nkoranyambaga basiga icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading