Tshisekedi yajyanye muri Loni ya mangambure ye k’u Rwanda, yumvwa n’intebe zambaye ubusa gusa!
Isi yongeye kugwa mu kantu ubwo Tshisekedi utegeka Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yageraga muri Loni yitwaje itsinda ry’abantu bo mu muryango agiye gushinja u Rwanda ibirego bidashinga, birangira n’ubundi abuze abamwumva kuko yatanze ijambo nta bantu bari mu cyumba cy’inama.
Byongeye kandi kuko uyu mutegetsi azi ko yirirwa abunza ibinyoma Isi yose yamenye, yishyuye imbuga nkoranyambaga ngo zikwirakwize ibinyoma bye, ariko umutima nturya ruswa kuko yaba we ndetse n’itsinda rye ikimwaro cyari cyose mu maso yabo.
Rimwe ujya kumva ukumva Tshisekedi aravuze ngo hakozwe “jenoside”, bitewe n’uko yaramutse wajya kumva ukumva aravuze ngo hakozwe “amajenoside”, nyamara ayo majenoside yose arondora ni icyuka gusa kiba cyibereyemo kuko Jenoside igira uburyo igaragazwa nyuma y’ubushakashatsi bwimbitse buba bwakozwe nk’uko bigenwa n’amasezerano mpuzamahanga.
Ibi birashimangira ko ari ibinyoma gusa aba avuga kuko ntabasha kugaragaza ibiranga iyo jenoside, ndetse ngo agaragaze ibikorwa biyihembera bikorwa n’abo atwerera iyo jenoside mpimbano, ibi ntibishoboka kuko atanashobora no kugaragaza urugero na rumwe n’Umunye-Congo waba yaribasiwe akavutswa uburenganzira bwe ari ku butaka bw’u Rwanda.
Kimwe n’inkoramutima ze zo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, Tshisekedi mu mvugo zimuranga akunze guteza urujijo akavanga abibasirwa n’ubwicanyi ndetse n’ababica,ibi byose abikora nkana ariko arishuka kuko isi yamenye ukuri.
Nk’urugero,ubu isi yose izi ko umutwe w’abagizi ba nabi witwa wazalendo ari we wawushinze akaba anawutera inkunga,ukaba ukorana bya hafi na FDLR mu gukora jenoside yibasira Abanye-Congo b’Abatutsi bo mu burasirazuba bwa Congo.
Ndayambaje Marc