Abo Sendagara “Gen Neva” yifashishije yiba amatora bamwambitse ubusa!
Ibihararumbu by’urubyiruko ruri mu kwaha kwa CNDD-FDD bizwi nk’imbonerakure, byeruriye umugaba mukuru wabyo, Ndayishimiye Evariste, ko kuba yarabashutse akabakoresha mu kwiba amatora bitamuha uburenganzira bwo gukomeza kubaryanisha.
Byose byagiye ku ka rubanda tariki ya 17 Nzeri 2025 ubwo abaturage bo muri Komine Ntahangwa iherereye mu mujyi wa Bujumbura bari bagose ibiro by’umukuru w’umudugudu wabo.
Abo baturage bari bariye karungu binubiraga uburyo urutonde rw’abayobozi bitoreye rwahinduwe maze urwego rushinzwe amatora mu Burundi CENI rukahamanika urundi rutonde bo batazi.
Nk’uko ubutumwa bw’aba baturage by’umwihariko baniyemerera ko bagizwe n’imbonerakure z’abagabo, iz’abagore zizwi ku izina ry’abakenyererarugamba ndetse n’iz’abana zizwi nk’ibiswi by’inkona, bumvikana bashinja CNDD-FDD kwivanga mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Abo baturage bemeza ko igikorwa nk’iki cyakozwe na CENI nta kindi kigamije kitari kubabibamo umwiryane kandi bari basanzwe babanye mu mahoro.
Umwe muri bo yagize ati:”Hano iwacu nta kibazo twari dufitanye uretse umuntu uvuka muri aka gace ariko utakihaba waje kuduteranya”
Nyamara abaturage bateguje CENI bo bita igikoresho cya Ndayishimiye ko nibadasubizaho abayobozi bitoreye bazabasanga i Gitega bakabibaryoza.
Ubusanzwe mu Burundi, amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze(bo bita abakuru b’imitumba n’amakaritsiye) ntabwo akorwa hisunzwe amashyaka abiyamamaza babarizwamo kuko umuntu yiyamamaza ku giti cye maze abaturage bakihitiramo.
Byumvikane neza ko ari nabyo aba baturage nabo bahereyeho bibaza impamvu umuntu uturutse muri CNDD-FDD aza kudurumbanya ubuyobozi bitoreye.
Ibyo bahuza n’uko muri iki gihugu byarabaye ihame ko icyo Ndayishimiye bita Sendagara cyangwa Gen Neva na CNDD-FDD ye bashaka gikorwa batitaye ku burenganzira bw’umuturage.
Abaturage ba Ntahangwa bakwiye kubera urugero bagenzi babo hirya no hino mu gihugu maze bakamagana amanyanga akomeje gukorwa na Ndayishimiye.
Biraro Erneste