Burundi: Cholera iri kugarika ingogo, indi gihamya ko “Edeni” ya Ndayishimiye ari igihuha!
Nyuma y’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli n’ubukene bwabaye akarande, ubu noneho Abarundi bugarijwe n’icyorezo cya Cholera kiri kwivugana abaturage umusubirizo.
Ni ibintu abasesenguzi bemeza ko bishamikiye ku miyoborere idahwitse y’umunyagitugu Ndayishimiye utegeka icyo gihugu.
Minisiteri y’ubuzima mu Burundi yemeje ko kuva uyu mwaka wa 2025 watangira, muri icyo gihugu hagaragaye abarwayi ba Cholera bagera ku 1012 ndetse ngo benshi muri bo yarabahitanye.
Iby’iki cyorezo kandi byagarutsweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) aho watabarizaga rimwe mu mavuriro yakira abo barwayi mu Cibitoke cya Rugombo.
OMS yavugaga ko iri vuriro ryamaze kurengerwa n’ubwinshi bw’abarwayi aho mu byumweru bibiri bya mbere by’uku kwezi kwa Nzeri honyine bakiriye abarwayi hafi 200 ba Cholera .
OMS kandi yemeza ko ku munsi muri ibyo bitaro bakira byibuze abarwayi hagati ya 15 na 20.
Impamvu nyamukuru itiza umurindi iki cyorezo ni ibura ry’amazi meza ku baturage b’u Burundi.
Kuri iyi mpamvu kandi hiyongeramo n’ikibazo cy’ibura ry’ibikoresho byo kwa muganga birimo imiti, abaganga n’ibindi.
Ni ikibazo OMS ivuga ko bigoye ko yonyine yabasha gukemura mu gihe hatabayeho ubutabazi ku bandi bagiraneza.
U Burundi bwugarijwe n’ibura ry’abaganga aho kimwe n’abandi Barundi bagenzi babo bahitamo guta aho bakomoka kubera ikibazo cy’imibereho mibi cyangwa ihohoterwa bya hato na hato bakorerwa n’ubutegetsi bwa Ndayishimiye.
Nta kaga katazagwira Abarundi mu gihe bakiyobowe n’umunyagitugu Gen Neva wafashe ubutegetsi agambiriye inyungu ze bwite.
Biraro Erneste