Sendagara “Gen Neva” yakamejeje mu gutoteza abahunze ingoma mpotozi ye, abahunguka bo ntiborohewe
Amakuru aturuka mu mpunzi z’Abarundi zibarizwa mu nkambi zo muri Tanzaniya aremeza ko izi mpunzi zimerewe nabi aho ngo Perezida Ndayishimiye bita Sendagara cyangwa Gen Neva yohereza abambari be kuzihatira gusubira mu Burundi.
Iyirukanwa ry’izi mpunzi z’Abarundi ni akaga kuri zo dore ko mu bisanzwe ingeso yo kwihakana Abarundi itari nshya kuri Gen Neva n’agatsiko ke k’aba DD bafatanyije mu butegetsi.
Kuri iri tsinda riyobowe na Gen Neva, kuba uri Umurundi ubarizwa mu nkambi hanze y’igihugu, ni impavu ndakuka yo kwitwa umwanzi w’igihugu ushinjwa gukorana n’abagamije gutembagaza ubutegetsi bw’izi nyangabirama.
Mu kwezi gushize kwa munani ubwo yari i Gitega, Ndikuriyo Reveliyano, umunyamabanga mukuru wa CNDD-FDD ubwe yitangarije ko impunzi zahunze mu 2015 zagiye ku nyungu zazo aho azishinja ko zagiye kwishakira za visa kugira ngo zigire mu bihugu byo mu Burayi na Amerika.
Icyo gihe kandi Ndikuriyo yeruye ko Umurundi ukwiye kwitwa impunzi ari uwahunze mu 1972 no mu 1993.
Nk’uko amakuru aturuka muri zimwe mu mpunzi zifata umwanzuro wo gutaha ku bushake abivuga, uretse kuba bakirwa mu buryo bubi aho bacunaguzwa ndetse abandi bagatotezwa babazwa impamvu bahunze ndetse n’impamvu bagarutse, basanga n’ibyabo byarigaruriwe n’abambari ba CNDD-FDD.
Nta gihe kinini kandi humvikanye amajwi n’amashusho y’abasirikare b’Abarundi bafatiwe ku rugamba n’umutwe wa M23 muri Kivu y’amajyaruguru badashobora kwemera ko basubizwa mu gihugu cyabo, aho bemeza ko Leta ya Ndayishimiye itabemera nk’Abarundi nyamara bizwi neza ko intambara bafatiwemo barayishowemo nawe ndetse ku nyungu ze.
Igiteye agahinda kurushaho, ni uburyo uyu mugome Gen Neva akomeje gushwiragiza Abarundi mu gihe akomeje kwiyegereza abajenosideri ba FDLR ndetse akanabagabira ibikingi.
Biraro Erneste