25-05-2026

Tshisekedi arambirije ku bacanshuro, inkuba yakubise abo yavanye muri Romania nta somo yamusigiye!

0

Nyuma y’uko Abanye-Congo bibumbiye mu mpuzamashyaka ya AFC/M23 bakubise batababarira abacanshuro Tshisekedi yari yarakuye muri Romania kugira ngo bamurwanire, ubu noneho uyu munyagitugu udashinga yamaze kuzana abandi bacanshuro yakuye muri Colombia aho yibwira ko ahari bo bazamufasha kwikura mu kimwaro.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Nzeri 2025, ni bwo Minisitiri wungirije ushinzwe umutekano muri Congo, Shabani Lukoo, yaciye amarenga ko abacanshuro babarizwa mu mutwe wa ”Black Water” bakuriwe n’uwitwa Erik Prince bamaze kugera muri icyo gihugu.

Ibi kandi bikaba bije bikurikira amakuru y’uko Tshisekedi yari aherutse kubonana na Erik Prince aho uyu gashozantambara yari yitabiriye Inama y’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York .

Uretse kuba Tshisekedi yariyemeje kuba rwabuzisoni na ntibindeba, Umuryango Mpuzamahanga by’umwihariko Afurika yunze Ubumwe, bimaze igihe byaraciye ikoreshwa ry’abacanshuro cyane ko ribangamira uburenganzira bwa muntu muri rusange mu gihe cy’intambara.

Mu masezerano mpuzamahanga abuza gukoresha abacanshuro, harimo ayo mu mwaka wa 1989 yiswe “International Convention against the Recruitment, Use, Financing, and Training of Mercenaries”, aya masezerano ya Loni (ONU) abuza gukoresha, gutoranya, gutera inkunga no guhugura abacanshuro.

Hari kandi amasezerano ya Genève (1949) n’inyongera yayo (1977) yemeza ko abacanshuro batari abasirikare bemewe n’ibihugu byabo, kandi ntibafite uburenganzira bwo kurindwa nk’abafashwe mpiri mu ntambara.

 Tshisekedi ubwo yemeraga gusinya amasezerano y’amahoro, yaba aya Washington muri Kamena 2025 hagati ya Congo n’u Rwanda ndetse n’aya Doha muri Nyakanga 2025 hagati ya Tshisekedi na M23, hombi yari yemeye ko intambara igomba guhagarara kugira ngo ibikubiye muri ayo masezerano bibashe gushyirwa mu bikorwa.

Gukomeza kwizirika kuri aba bacanshuro nta kindi bihatse kitari ukwanga kuvirira umugambi we wubakiye ku rwango n’ivangura.

Indi gihamya kandi ni uko Tshisekedi yanze gucana umubano n’inshuti magara ze FDLR ubu  zica zigakiza muri iki gihugu. Aba bakaba ari nabo soko y’akaga gakomeje kugwira Abanye-Congo by’umwihariko abo mu bwoko bw’abatutsi.

Soma kandi:Byagaragaye ko Tshisekedi ashaka gutesha igihe abayobozi bo mu karere

Niba Perezida Tshisekedi afite abamugira inama, bamwibutse ibyabaye ku bacanshuro be ubwo M23 yafataga Goma.

Biraro Erneste

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading