Sendagara “Gen Neva”yasizoye mu mikwabu isa neza neza nk’iyakorwaga na MRND mu myiteguro ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Umunyagitugu Ndayishimiye Evariste uzwi nka Sendagara cyangwa Gen Neva akomeje kwikanga umuhisi n’umugenzi amukekamo kuba agamije kumukura ku butegetsi aho ubu noneho yakamejeje mu mikwabu yibasira Abarundi n’abanyamahanga.
Ubukana n’ubunyamaswa iyo mikwabo ikoranwa, ntaho bitaniye n’ibyaranze interahamwe zo mu Rwanda mu gihe zatotezaga Abatutsi zibita ibyitso by’inkotanyimu gihe cy’ubutegetsi bw’umunyagitugu Habyarimana, bigera kuri Jenoside yakorewe Abatautsi mu 1994.
By’umwihariko, iyi myitwarire ya kinyamaswa yagaragaye kuri uyu wa 29 Nzeri 2025 muri komine ya Cibitoki ho muri Bujumbura aho igiporisi cy’u Burundi cyiraye mu banyamahanga babarizwa muri ako gace, yaba ufite ibyangombwa cyangwa se utabifite nta n’umwe uwo mukwabu wareberaga izuba.
Ku munyagitugu Ndayishimiye, imyitwarire nk’iyi yo kwibasira abatuye u Burundi si mishya dore ko kwitwa Umunyarwanda byo muri iki gihugu ari icyaha kigucisha umutwe bidasubirwaho.
Soma kandi:Ivanguramoko, iturufu ya Ndayishimiye na CNDD FDD mu kugundira ubutegetsi
Nta munsi ushira muri icyo gihugu hatumvikanye intabaza z’abenegihugu batabariza ababo bashimutwa amanywa ava, nta mpamvu izwi bazira;amarorerwa Ndayishimiye akora yifashishije urwego rw’iperereza.
Ibyaranze iyi ngoma ya Ndayishimiye kuva mu ntango yayo mu 2020, birerekana neza ko yubakiye ku iterabwoba, igitugu ndetse n’ivangura.
Nta gikozwe Abarundi bazisanga mu icuraburindi nk’iryo u Rwanda rwisanzemo mu 1994.
Biraro Erneste