10-06-2026

Kamere ntikurwa na reka: Tshisekedi yongeye kudobya inzira y’amahoro hagati ya Congo n’u Rwanda

0

Abatuye Isi baguye mu kantu nyuma y’uko Tshisekedi utegeka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitambitse ku munota wa nyuma igikorwa cyo gusinya amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.

Tariki ya 1 Ukwakira 2025, intumwa z’u Rwanda n’iza Congo zahuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo zigirane ibiganiro bya nyuma ku mushinga w’amasezerano y’ubufatanye mu bukungu wateguwe muri Nzeri.

Tariki ya 3 Ukwakira ni bwo izo ntumwa zagombaga gusinya amasezerano bipfa ku munota wa nyuma bitewe na Tshisekedi wategetse abari bamuhagarariye kwisubiraho, kubera ko afite ubwoba ko abantu bo mu gihugu cye babyakira nabi.

“Akabaye icwende ntikoga, niyo koze ntigacya, n’iyo gacyeye ntigashira umunuko!”

Uyu mugani bawuca bagamije kugaragaza umuntu wanze guhinduka,ndetse ko icyakorwa cyose adateze guhinduka ngo ave mu bibi ajye mu byiza, Tshisekedi nawe rero amaze guca agahigo ko kuba intambwe iganisha ku mahoro y’igihugu cye ndetse n’ay’akarere muri rusange, ahora iteka afata iya mbere mu kuyitambika.

Ibi bikaba biteye isoni ndetse bikwiye gukangura abahuza mu biganiro bigamije amahoro muri aka karere,bakamufatira ibyemezo bikarishye kuko yamaze kubigira akamenyero.

Si ubwa mbere Tshisekedi yitambitse imigambi igamije amahoro, yahereye i Nairobi muri Kenya,bucyeye yirukana mu gihugu cye ingabo z’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba,akomereza i Luanda muri Angola, yewe n’i Doha nuko none dore n’i Washington akomeje kwingira.

Uyu munyagitugu ntakozwa umugambi w’amahoro mu gihe nyamara u Rwanda ndetse n’abahuza bashyigikiye amahoro baba bakoze akazi ko gushimwa,ariko kamere ya Tshisekedi igakomeza kwanga.

Soma kandi : Nta cyo amahoro abwiye Tshisekedi!


Aho bigeze Tshisekedi akwiye gufatirwa ibyemezo bikarishye agakurwa muri iyo migambi kuko guharanira amahoro si ibintu bye, hanyuma amahoro arambye akazagerwaho we yabanje gushyirwa ku ruhande.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading