Umujenosideri Munyemana Sosthène ntaho azacikira ubutabera, nareke gutesha umwanya urukiko!
Ku wa Kabiri ku itariki ya 7 Ukwakira 2025, mu Rukiko rw’Ubujurire i Paris mu Bufaransa,hakomeje urubanza rw’umujenosideri kabombo Dr Munyemana Sosthène wamenyekanye n’umusogosi wa Tumba kubera ubugome yakoresheje mu kwica Abatutsi bo muri ako gace.
Uyu mujenosideri yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 24, gusa ubuhamya bukomeye bwatanzwe n’abatangabuhamya bwerekana ko ahubwo ashobora gukatirwa igifungo cya burundu kubera uruhare rukomeye yagize mu iyicwa ry’Abatutsi.
Ni mu gihe abarokotse Jenoside bakimubaza ngo abereke aho yashyize imibiri y’abo mu miryango yabo yishe.
Umutangabuhamya wumviswe n’Urukiko kuri uyu wa Kabiri,aho yari ari I Kigalihifashishijwe ikoranabuhanga rya video conference,n’ikiniga cyinshi yagize ati: “Nabaza Dr Munyemana kutubwira aho bashyize imibiri y’abantu bacu kugira ngo tubashyingure mu cyubahiro. Ndizera neza ko azi aho imibiri y’abacu iri kubera ko aho biciwe hose yabigizemo uruhare runini.”
Ubuhamya bwamaze gutangwa ndetse n’ubundi byitezweho ko buzumvwa n’Urukiko rw’Ubujurire i Paris kugeza ku itariki ya 24 ukwakira 2025, ni ibimenyetso simusiga bishimangira ko inkoramaraso Munyemana ntaho ikwiye gucikira ukuboko kw’ubutabera, ko ahubwo akwiye kongererwa igihano cyisumbuye ku cyo yari yakatiwe n’Urukiko mbere yuko ajurira.
Uyu mujenosideri kabombo mu gihe cya Jenoside yari umuganga ariko yiyambuye umwambaro wo kuvura abantu maze yijandika mu bwicanyi ndengakamere bwakorewe Abatutsi.
Soma kandi: U Bufaransa: Umujenosideri Sosthene Munyemana akomeje guta ibitabapfu
Iburanishwa ry’uyu mujenosideri ni ubutumwa bukomeye ku bandi bajenosideri bacyishuka ko hari aho bashobora gucikira ukuboko kw’ubutabera,bakwiye kumenya ko mu gihe gikwiriye nabo bazaryozwa ibyaha bakoze.
Ndayambaje Marc