03-09-2026

Tshisekedi mu buryarya imbere y’Abanyaburayi, yirengagiza ko igisubizo cy’ibibazo yateje kiri mu biganza bye

0

Perezida Tshisekedi wanze mu cyumweru gishize ko igihugu cye kigirana n’u Rwanda amasezerano y’ubufatanye mu bukungu, mu buryarya bwinshi i Buruseli mu Bubiligi yihaye amenyo y’abasetsi ubwo yavugaga ko ashaka amahoro kandi ko nta myitwarire gashozantambara yigeze agaragariza u Rwanda.


Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 9 ukwakira 2025 I Buruseli mu Bubiligi ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama mpuzamahanga y’ubufatanye bw’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) na Afurika, Global Gateway Forum.


Mu isoni nke Tshisekedi yarihandagaje avuga ko aramburiye ikiganza cye Perezida Kagame ngo mu rwego rwo “gutsimbaza amahoro”, mu gihe nyamara uyu munyagitugu atahwemye kwikomanga mu gatuza ahamya ko ashaka gukuraho Kagame.


Muri ayo mahomvu, Tshisekedi yakomeje avuga ko kugira ngo koko amahoro azagerweho bisabu a ko Perezida w’u Rwanda yaha amabwiriza umutwe wa AFC/M23 “u Rwanda rushyigikiye” kugira ngo uhagarike imirwano.


Nyamara gashozantambara Tshisekedi, ntakwiye guhanga amaso Perezida w’u Rwanda Kagame Paul, ahubwo icyo kiganza ni we ukwiye kucyitegereza akishakamo igisubizo cy’ibibazo by’intambara we ubwe yashoyemo igihugu cye aho kubishakira hanze y’igihugu cye, kuko abo mu mutwe wa AFC/M23 akomeza kwita Abanyarwanda, ni Abanye-Congo bagenzi be.


Iyo Tshisekedi aba koko yifuza amahoro, icyo kiganza abeshya ko kigamije amahoro aba yarakiramburiye Perezida w’u Rwanda cyera atsinsura umutwe w’iterabwoba wa FDLR ku butaka bwa Congo kuko abizi neza ko icyo uwo mutwe ugamije ari uguhungabanya umutekano w’u Rwanda nyamara we yahisemo kuwutera inkunga.

Gashozantambara Tshisekedi akwiye kuzirikana mu gihugu cye amahoro atagerwaho biciye mu mbwirwaruhame zo kubeshya amahoro gusa, ahubwo azagerwaho hubahirijwe ibikubiye mu masezerano yashyiriweho umukono i Doha ndetse n’i Washington, nyamara we yakomeje kuvunira ibiti mu matwi yanze kuyubahiriza, akwiye kandi kuzirikana ko Isi yose ihanze amaso amabi igitugu cye gikomeje gushoramo igihugu cye.


Ku ruhande rw’u Rwanda, ibyo rusabwa byose rwarabikoze ngo amahoro asagambe mu karere, uruhare rusigaye ni urwa gashozantambara Tshisekedi, ikindi kandi nuko niba ashaka amahoro arambye mu gihugu cye adakwiye kuyashakira hanze yacyo kandi ibibazo biri imbere mu gihugu.


Guverinoma y’u Rwanda yagarutse ku magambo yavuzwe na Tshisekedi n’ubutegetsi bwa RDC mu bihe bitandukanye, imutamaza yivuye inyuma.


Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading