Sematama Tshisekedi yeretse Sendagara “Gen Neva” ko ameze nka cya kirondwe cyumiye ku ruhu kandi inka yarariwe kera!
Iyaba Perezida Ndayishimiye alias Sendagara agira amatwi yumva, yakabaye yumvira mu bitangazwa na sebuja Sematama Tshisekedi maze akareka gukomeza kwivanga mu bibazo by’Abanye-Congo kandi atajya abishimirwa.
Nk’urugero, kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Ukwakira 2025 ubwo yagezaga ijambo ku bayobozi batandukanye bitabiriye inama ya Global Gateway Forum, Sematama Tshisekedi yashimiye bikomeye ibihugu byamwoherereje ingabo mu rugamba arwanamo n’umutwe wa M23 nyamara abantu bategereza ko akomoza ku izina u Burundi baraheba.
Yagize ati:”Ndashimira cyane Perezida Ramaphoza waje kuduha umusanzu ndetse utarazuyaje kohereza ingabo ze kandi zimwe muri zo zahasize ubuzima.Ni impamvu izatuma duhora dushimira igihugu cy’Afurika y’Epfo ndetse n’ibindi bihugu by’ibivandimwe bya Malawi na Tanzaniya nabyo byaduhaye umusanzu maze bitwoherereza ingabo.”
Mu gihe Tshisekedi ashimira ibi bihugu, nta musirikare wabyo ubarizwa muri Congo nyuma yo gutsindwa uruhenu na M23.
Kudashimira u Burundi muri iyi nama yo ku rwego rukomeye byatumye abenshi bibaza mu by’ukuri niba abana b’Abarundi bakomeje gupfira muri Congo Tshisekedi abafata nk’ifumbire mvaruganda agura mu isoko kuko niyo idatangwaho ibisobanuro.
Buri munsi ingabo z’u Burundi zipfa nk’udushwiriri zizira intambara idafitiye akamaro igihugu cyazo.
Ku rundi ruhande Perezida Ndayishimiye ntasiba mu bitangazamakuru byaba ibyo mu karere na mpuzamahanga ashimagiza amasezerano mu by’umutekano yagiranye na sebuja Tshisekedi.
Nyamara ni amasezerano n’Abarundi ubwabo batazi dore ko yagizwe ubwiru n’ aka gatsiko k’aba DD kayobowe na Gen Neva.
Soma kandi: Sendagara “Gen Neva” muri Congo ameze nk’akabwa gashonje gahunahuna amayezi ahabagiwe inka
Uretse kuba Tshisekedi akomeje kwerekana ko uyu mutegetsi w’i Gitega ari ikiburabwenge, abo yirirwa akoresha bucakara mu nyungu ze bakwiye guhaguruka bakamubwiza ukuri.
Biraro Erneste