Interamwete zihishe i Burayi zeruye umugambi wo gucucura abantu zitwaje nyirabuja Ingabire Victoire
Interamwete – abagore bagize uruhare mu guhiga no kwica Abatutsi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bateguye igisa nk’ikinamico kigamije kwiba abantu amafaranga bitwaje “kuvuganira” Ingabire Victoire bita “intwali” yabo.
Abo bagore bibumbiye mu kiryabarezi bise “fondation Victoire pour la paix gifatanyije” ku bufatanye n’abandi bagore b’ibibisambo babarizwa mu gatsiko kiyita “RIFDP-IWNDP” bakamejeje mu kwishyiza abantu ama-euros agera 80 kugira ngo bitabire ikinamico bita “umunsi wahariwe Ingabire”.
Muri iyo kinamico, ubusanzwe interahamwe, interamwete n’imiyugiri (abana babo) baraterana ubundi bakaramya Ingabire Victoire ndetse bagahemba umuhezanguni uba wararushije abandi mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu kuyobya uburari, aba banyabyaha ruharwa bavuga ko uyu mwaka bazibanda ku gutabariza Ingabire “n’imfungwa za politike n’izazize ibitekerezo byazo,” imvugo igamije kuyobya abantu cyane ko bene izo mfungwa zitabaho mu Rwanda.
Kuba izo nyangabirama ziri kwitsa cyane ku mafaranga arimo £80 yishyuzwa umugabo n’umugore bazazana kwitabira na £50 yishyuzwa umuntu azagenda ku giti cye, ni ikimenyetso simusiga ko izi mburamukoro zigambiriye ubujura bushukana.
Ubwo bujura bushingiye ku kuba nta gitutu giteze “gufungura” nyirabuja Ingabire cyane ko ubutabera bw’u Rwanda bwigenga; ibintu aba banyabyaha bazi neza ariko bakaba bari kubirengahi.
Mu busanzwe izi mburamukoro zitunzwe no kwirirwa ku mizindaro ya za YouTube zisebya ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na FPR-Inkotanyi kugirango zibashe kubona icyo zishyira mu bifu byazo.
Iby’abapfu birirwa n’abapfumu! Uzishyura ariya mafaranga ntazatinda kubyicuza.
Mukobwajana Linda