Ni iki Abarundi bazavuga ko bungukiye mu buyobozi bwa COMESA bamazeho umwaka?
Abakurikiranira hafi ibibera mu Burundi bakomeje kwibaza mu by’ukuri icyo Perezida Ndayishimiye yaratira Abarundi ko bungukiye ku buyobozi bwa COMESA amaranye igihe cy’umwaka wose.
Ni Nyuma y’uko kuri uyu wa 9 Ukwakira 2025 uyu munyagitugu udashinga yahererekanyije ubuyobozi bw’uwo muryango na mugenzi we wa Kenya William Ruto, umuhango wabereye i Nairobi.
Abasesenguzi bibaza impamvu uyu umutegetsi w’i Gitega atakoresheje aya mahirwe ngo akangurire abashoramari batandukanye bo muri COMESA kugira ngo agabanye igitutu ariho cy’ibura ry’ibikomoka kuri peterori (igitoro) ryamaze kuba akarande muri iki gihugu.
Baribaza impamvu Gen Neva atakoresheje aya mahirwe ngo areshye abarimu, abaganga arebe ko yagoboka Abarundi bakomeje kuririra mu myotsi kubera ibura ry’abakozi muri izi nzego zombi, dore ko asanzwe anavuga ko u Burundi ayoboye ari “Edeni”.
Uretse no kuba uyu mutegetsi akomeje kwerekana ko adashoboye kuyobora Abarundi, Perezida Ndayishimiye yagiye arangwa no kuba ikibazo mu miryango itandukanye u Burundi bubarizwamo.
Urugero rwa hafi ni imyitwarire yamuranze ubwo yari umuyobozi w’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba(EAC) aho uyu mutegetsi yahindutse umugambanyi wa bagenzi be maze akagambana na Perezida Tshisekedi kugira ngo birukane ingabo za EAC zari muri Congo bazishinja kubogamira kuri M23.
Kugeza magingo aya u Burundi ni cyo gihugu cya mbere gikennye ku Isi , ibintu abasesenguzi basanga biterwa n’imiyoborere ijegajega ya Ndayishimiye dore ko ashyira imbere inyungu z’inda ye gusa.
Uretse kuba ntacyo Ndayishimiye yamariye Abarundi muri iki gihe cyose, uyu mwaka wose wabaye igihombo ku muryango wa COMESA.
Biraro Ereneste