Ngunda w’i Burundi Sendagara “Gen Neva” mu gushinyagurira Abarundi bari kwivuganwa n’inzara
Ndayishimiye Evariste uzwi nka Sendagara, aho by’umwihariko afatwa nk’umugabo w’igisambo wakundaga ibiryo n’inzoga byabuze urugero wari uzwi nka Ngunda, akomeje kuvuga ko mu gihugu cye “nta nzara ihari” mu gihe abaturage bafunguza umuhisi n’umugenzi.
Ni mu gihe nyamara abaturage ndetse na Leta ye by’umwihariko bemeza ko inzara inuma aho by’umwihariko yatangiye guteza ibibazo bikomeye birimo imfu za hato na hato, n’igwingira mu bana.
Uyu munyagitugu aherutse kumvikana yibasira abanenga ibitagenda mu Burundi birimo n’iki kibazo cy’inzara.
Mu bo yashyize mu majwi cyane ni bamwe mu Barundi CNDD-FDD ye yamenesheje kuva yafata ubutegetsi nyamara yirengagiza nkana ko n’aba DD bakuru muri Leta ye batajya barya iminwa mu kwerekana ko Abarundi bugarijwe n’inzara.
Urugero rwa hafi ni Gervais Ndirakobuca wayoboye Sena y’u Burundi uherutse gutangariza abaturage bo mu gace ka Bukinanyana ko igwingira ryugarije abana b’Abarundi riterwa n’ikibazo cy’imirire mibi.
Iby’iyi mirire mibi kandi yugarije abana mu Burundi binashimangirwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (ISTEEBU) kivuga ko abagera kuri 55% by’abana bugarijwe n’imirire mibi.
Soma kandi:“Gen Neva” mu gukina ku mubyimba Abarundi bari kwicira isazi mu jisho
Kuri Gen Neva kwemeza abantu ko mu Burundi “nta kibazo cy’inzara gihari” byagorana cyane cyane ko n’ibigo mpuzamahanga nka Banki y’Isi ndetse n’ikigega mpuzamahanga cy’imari(FMI) bidasiba kukigaragaza muri za raporo zabyo.
Raporo ya Banki y’isi yo mu 2021 yagaragaje ko 87.1% by’Abarundi bugarijwe n’ubukene. Nta kabuza kandi ko ikibazo cyarushijeho gukomera muri iyi myaka igera kuri 5 y’ubutegetsi bwa Ndayishimiye.
Nta mugayo kuba Ndayishimiye yahagarara imbere y’abaturage yakenesheje maze akikomanga ku gatuza yemeza ko ibiryo ari igiseseka cyane ko nta mwana we ubwirirwa cyangwa se ngo aburare.
Ndayishimiye ubwe ntaterwa isoni no kujya imbere ya za camera maze agatangaza ko afite za toni amagana z’ibirirwa mu bigega iwe, ko yoroye amatungo y’ubwoko bwose ko iby’Abarundi bashonje bidakwiye kumubazwa.
Ntacyo Ndayishimiye n’aka gatsiko k’aba DD bahishe Abarundi mu kubereka ko icyo bashyize imbere ari ukuzuza ibifu byabo.
Biraro Erneste