“Gen Neva” mu gukina ku mubyimba Abarundi bari kwicira isazi mu jisho
Perezida Ndayishimiye Evariste uzwi nka “Gen Neva” cyangwa Sendagara ku Cyumweru tariki ya 11 Gicurasi 2025 yagaragaraye mu Kamenge mu buryarya bwinshi buvanze n’ubugome ari kuyobya uburari ku kuba akomeje kwicisha inzara Abarundi.
Byari mu giterane cy’amasengesho aho uyu munyagitugu yumvikanye by’umwihariko yiyambika umwenda w’intama kandi mu by’ukuri ari ikirura.
Mu ijambo ryamaze umwanya munini hari aho Ndayishimiye yagize ati: “Si njye uyobora u Burundi ahubwo ni Imana ibuyobora”.
Iyo mvugo yerura ko Ndayishimiye acyishuka ko Abarundi batabona ko imitegekere ye ari yo yishe u Burundi ndetse ko ahubwo Imana ikwiye kubatabara ikamubakiza kuko bahora bicira isazi mu jisho mu gihe we aba yujuje igifucye.
Yabwiye Abarundi ko amata n’ubuki bahereye cyera babwirwa ubu ngo ingoma ye y’igitugu irimo kubizana!
Nyamara aha ababyumvise baguye mu kantu bibaza niba ubwicanyi butuma Abarundi bahora mu miborogo yo gupfusha ababo ariyo mata n’ubuki ahoza mu kanwa.
Abandi nabo babyibajijeho basanga ahubwo icyo ashyize imbere ari ukuzuza ibigega bye bigahora bisendereye mu gihe ubukungu bw’u Burundi burushaho kugwa mu manga y’ubukene.
Soma kandi: Ubukungu bw’u Burundi mu manga mu gihe Ndayishimiye yitera ikinya ngo ari ‘muri Edeni’
Ibyo “Gen” Neva yigira byose, akwiye kumenya ko ibinyoma bye byose Abarundi b’ingeri zose yewe n’umwana muto babizi, bityo rero kubakinga ibikarito mu maso ntacyo bizamufasha.
Ndayambaje Marc