31-08-2026

#Kwibuka31:Umunsi Abatutsi biciwe ku misozi ya Bisesero, inshamake y’ibyaranze tariki ya 13 Gicurasi 1994

0

Ku munsi nk’uyu, tariki ya 13 Gicurasi 1994, ni yo yabaye itariki ya mbere y’ibitero simusiga byaje mu Bisesero bigambiriye kwica Abatutsi.

Uwo munsi masaha ya saa tatu za mugitondo nibwo ubwicanyi bwatangiye bugeza mu masaha ya saa kumi z’umugoroba.

Haje bus za ONATRACOM, za cammionnettes z’Abatutsi bari bishwe zasahuwe n’abicanyi, amakamyo ya COLAS yakoreshwaga mu kubaka umuhanda wa Kibuye-Gitarama n’izindi modoka ntoya harimo abayobozi, abasirikare barimo n’abari mu mutwe urinda umukuru w’igihugu n’interahamwe.

Abo bose bahise batangira kwica Abatutsi bo mu Bisesero aho bari bahungiye ku misozi ya Muyira na Gitwe, bari baramaze kunanirwa bikubitiraho n’uko ibitero byari bifite ingufu nyinshi ku buryo batashoboraga guhangana n’intwaro zikomeye byari byitwaje. 

Abicanyi bagabye gitero ku batutsi, bavuza induru ngo « Tubatsembatsembe », barashe Abatutsi, babateramo za gerenade n’abandi bicanyi bakoresha intwaro gakondo, imirambo myinshi y’abana, abagore, abasaza yuzura aho.

Iki gitero cyaciye intege cyane Abasesero kandi kibicamo benshi, bivugwa ko uwo munsi hihwe Abatutsi barenga ibihumbi mirongo itatu.

Uwo munsi ubwicanyi bwahagaze ahagana saa kumi n’imwe n’igice, abicanyi bahurira ahitwa ku Cyapa hagati ya Komini Gishyita na Gisovu, bategura uko ubwicanyi bwagombaga gukomeza ku munsi ukurikiyeho.

Twibuke twiyubaka.

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading