12-06-2026

Uwabaye Visi Perezida w’u Burundi yambitse ubusa Sendagara “Gen Neva”

0

Gaston Sindimwo wabaye Visi Perezida w’u Burundi hagati y’umwaka wa 2015 n’uwa 2020 yatangaje ko umunyagitugu Ndayishimiye Evariste uzwi nka Sendagara cyangwa Gen Neva asuzugura Inteko ishinga Amategeko y’u Burundi.

Ibi Sindimwo yabivuze abihuza no kuba Ndayishimiye yarafashe icyemezo cyo kohereza ingabo kurwanira Tshisekedi utegeka Congo inteko itabimenyeshejwe mu gihe nyamara ari yo yagombaga kubanza kwemeza cyangwa kwanga ibyo kohereza izo ngabo.

Sindimwo ubu uri mu Nteko ishinga Amategeko y’u Burundi yabwiye kimwe mu bitangazamakuru byo muri icyo gihugu ati:”Icyo kibazo cyagombaga kugezwa mu Nteko iyo iyi Nteko iza kuba irimo andi mashyaka. Ngira ngo mujya mwumva bamwe mu badepite bakibaza ariko igisubizo bahabwa ntikiba cyumvikana.”

Ndayishimiye yahisemo gukoresha abana b’Abarundi nk’abacanshuro mu ntambara ya Congo kuko azi neza ko impamvu arwanira Abarundi batayumva ndetse ko nta nyungu ibafitiye bityo agasanga ntacyo yajya gusobanurira Inteko. 

Soma kandi: Abarundi baratabariza urubyaro rwabo rukomeje gupfira muri Congo.

Ku rundi ruhande, birazwi neza ko inzego z’ubuyobozi mu Burundi zimeze nk’udukingirizo dore ko ububasha bwose uyu munyagitugu  yamaze ubwigwizaho, aho adatinya no gufata inzego zimwe akazisuzuguza izindi.

Iby’uku gusuzuguza inzego izindi, ni ingingo kandi Sindimwo yagarutseho ubwo yavugaga ku mikoranire isanzwe hagati y’inteko n’inzego zitandukanye za Leta.

Yagize ati:”Hari Abaminisitiri benshi usaba ko bazaza mukaganira ariko ntibabyemere, akaguha gahunda nyamara ntayubahirize.“

Biraro Ernest

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading