Umujenosideri yajuririye igifungo cy’imyaka 24 birangira asabiwe icyo gufungwa burundu!
Umushinjacyaha mu rukiko rw’ubujurire rwa Paris mu Bufaransa yasabye ko umujenosideri kabombo Munyemana Sosthène wari wajuririye igifungo cy’imyaka 24 yatatiwe noneho yafungwa burundu kubera uruhare rudashidikanywaho yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi byabaye mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 ukwakira 2025.
Akimara kumva ubusabe bw’umucamanza, umujenosideri Munyemana yamanjiriwe abura aho akwirwa, akanura amaso ndetse n’abamwunganira ntibagira icyo bongeraho.
Mu mpera z’umwaka wa 2023 nibwo uyu mujenosideri kabombo wagize uruhare rukomeye mu iyicwa ry’Abatutsi i Tumba mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare aho yari umuganga, yatangiye kuburanishwa.
Nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka 24, nubwo azi neza ko nta kabuza ibyaha bya Jenoside yakoze bizamuhama, yatangaje ko atishimiye imikirize y’urubanza maze yishora mu byo kujurira none bari kumusabira igihano kiruta cyane icyo yari yakatiwe.
Uyu mujenosideri yatangiye kujurira ku itariki ya 16 Nzeri 2025, byitezwe ko kuri uyu wa kane ku itariki ya 23 Ukwakira 2025 ari bwo urukiko rutangaza umwanzuro warwo wa nyuma, rugapfundikira uru rubanza.
Soma kandi : Umujenosideri Munyemana Sosthène ntaho azacikira ubutabera, nareke gutesha umwanya urukiko!
Kuba Munyemana akomeza kurashya imigeri bigafata ubusa, bikwiye kwibutsa abajenosideri bose bacyihishe mu Bufaransa ko amazi atakiri ya yandi!
U Bufaransa bukomeye ku cyemezo bwafashe ko icyo gihugu kitagomba gukomeza kuba ubuturo bw’inkoramaraso z’abajenosideri.
Ndayambaje Marc